Uyu muhazi wamenyekanye mu ndirimbo nka Mama Bebe na Kami yaririmbanye na The Ben, amaze iminsi atavugwa kuko nta bihangano aheruka gushyira hanze.
Yari amaze n'iminsi afungiye ibyaha akekwaho birimo icyo gucuruza abantu n'ubwinjiracyaha bwo gufata ku ngufu umukobwa witabiriye Miss Rwanda 2021 n'icyo gukoresha ibiyobyabwenge.
Urukiko rw'Ibanze rwa Gasabo rwamuburanishije ku ifunga n'ifungurwa by'agateganyo tariki 24 Kamena 2021 aho yaburanye ahakana ibyaha akurikiranyweho agasaba kurekurwa by'agateganyo.
Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Kamena 2021, uru rukiko rwafashe icyemezo cyo kumurekura by'agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zatanzwe n'Ubushinjacyaha zituma hakekwa ko yakoze icyaha cyo gucuruza abantu n'icy'ubwinjiracyaha bwo gufata ku ngufu.
Urukiko rwavuze ko hari impamvu zikomeye zituma uregwa akekwaho icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ariko ko ntacyabuza ko aburana adafunze nk'uko nubundi ari ryo hame.
Mu gushinja uyu muhanzi, Ubushinjacyaha bwavuze ko ajya ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram ubundi akareba amafoto y'abakobwa yabonamo uwo ashimye akoherereza amafoto umunyemari wo muri Kenya witwa Jeff ubundi na we akohereza tike y'indege kugira ngo abo bakobwa bagende hanze.
Ubushinjacyaha buvuga ko Kid Gaju ahabwa amafaranga 300 USD kandi ko yemereye Ubugenzacyaha ko yayakiriye inshuro zirindwi.
Avugwaho kandi kuba yarashatse gucuruza umwe mu bakobwa bitabiriye Miss Rwanda 2021 ariko akamubera ibamba ari na bwo yashakaga kumufata ku ngufu ariko akamwangira.