Umuhanzikazi Clarisse Karasira n'umugabo we batanze ubutumwa bwakoze benshi ku mutima ku munsi wo kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu mumsi tariki 12 Kanama ni umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo ivunanye ikoreshwa abana, Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Dejoie Sylvain Ifashabayo bakaba bifatanyije n'abana bo ku muhanda ndetse n'abandi batandukanye maze batanga ubutumwa bukomeye.

Mu butumwa bose banyujije ku mbuga nkoranyambaga bakoresha bwakoze abatari bake ku mutima mu babasha kubakurikira, banagaragaza ibitekerezo bagaragazaga ko bifatanyije n'aba bana. Mu butumwa Clarisse Karasira yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram buherekejwe n'amafoto atandukanye harimo iyo ari muri ruhurura n'abana bo ku muhanda bwagize buti'Uyu munsi hazirikanwa kurwanya Ikoreshwa ry'abana mu mirimo ivunanye, haracyari abana benshi bakoreshwa imirimo ivunanye cyane, mu ngo n'ahatari mu ngo bikabaviramo ingaruka zitandukanye tureba! Ni inshingano ya buri wese gutanga amakuru ku nzego zibishinzwe ahagaragara abana bakoreshwa batyo, ni n'inshingano yacu gushakira abana bose imibereho myiza ibakwiriye.''

Mbere y'ubwo butumwa ariko umugabo we Ifashabayo Dejoie yari yanyuze ku rukuta rwe rwa instagram yandika mu rurimi rw'icyongereza nawe yifatanya n'aba bana.

Ati 'Njyewe n'umugore wanjye dukunda abana cyane ku bw'impamvu nyinshi. Abana ntibagira aho bagarukira mu mitekerereze, abana batekereza ibyiza gusa, bizerera mu bishoboka kandi buri gihe baba bafite uko bifuza ahazaza habo. Ndabizi neza wabonye bamwe bakora indege,imodoka,amazu n'ibindi.

Ndetse na bariya bo ku muhanda iyo ubabajije abo bazaba ahazaza, utangazwa n'inzozi zabo nko kuba abakuru b'ibihugu, abajenerali, ndetse n'abacuruzi bakomeye wavuga. Ikibazo ni kuki nyinshi muri izo nzozi batazigeraho iyo bakuze ?'.

'Ndumva igisubizo ari ukubera ko bagenda bahora n'abantu batabona ibyiza imbere bagatangira kubacira imanza z'aho bagera kure bagendeye kuho bakomoka, abarimu bahora bababwira uburyo ari injiji kubera ko batabona amanota ashimishije mu isomo runaka mu gihe abandi bo batazigeraho kubera Ko twebwe abakuze tunanirwa kubabona mo ubushobozi ngo dushore amafaranga mu myigire yabo kugira ngo bagaragaze ubushobozi bifitemo'.

'Kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Ikoreshwa ry'abana mu mirimo ivunanye, ndifuza kwihanganisha mwebwe mwese inzozi zanyu zangijwe n'ibitekerezo bitubaka bya sosiyete. Nihanganishije kandi abo bose batabonye uburezi bwiza kugira ngo mugere ku ntego zanyu cyane cyane abo bose batigeze barota kugera ku nzozi zihambaye kubera ubukene mu muryango'.

'Kuri twese, turahamagarira buri wese gushaka mu mutima tukanasura igice cy'ubumuntu dufite ku bana bacu. Bakunde, ubafashe, ubatere akanyabugabo kandi niba ushobora kubohereza ku ishuri ndetse ukanabareka bagatekereza kure cyane hashoboka kuko ukuri ni uko nta kidashoboka ku muremyi wabo'.



Source : https://yegob.rw/umuhanzikazi-clarisse-karasira-numugabo-we-batanze-ubutumwa-bwakoze-benshi-ku-mutima-ku-munsi-wo-kurwanya-imirimo-ivunanye-ikoreshwa-abana/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)