Umuhungu dukundana yangize umugore we nyamara nigeze kumufata ansha inyuma| Sinkimukunda| Mungire inama – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umukunzi wacu yaratwandikiye agirango tumugire inama ku kibazo gikomeye afite. Yateruye agira ati "

Muraho,njye ndi umukobwa nkaba maze igihe nkundana n'umuhungu ariko yari asanzwe anca inyuma…mu cyumweru gishize nagiye kumureba mutunguye musanga aryamanye nundi mukobwa, narababaye cyane ariko nahise nicara muri salon ndabategereza mpaka basohotse bombi barambonye bagira ubwoba ariko njye nahise nitahira ntacyo mvuye…nahise ndekera kumuvugisha ariko hashize iminsi namubwiye ko yanyohereza ibintu byanjye nahasize arambwira ngo ntabwo yabinzanira ngo ahubwo nzajye kubifata…naragiye ariko ngezeyo umuhungu yahise ankingirana munzu kuva kuwa gatatu kugeza nubu yangize umugore we ku ngufu kandi njye sinkimukunda pee, mu rugo natinye kubabwira aho mperereye ariko aho bigeze sinzi kuko turi kubana nkumugabo n'umugore kugahato ….njye sinkimukunda mungire inama ".



Source : https://yegob.rw/umuhungu-dukundana-yangize-umugore-we-nyamara-nigeze-kumufata-ansha-inyuma-sinkimukunda-mungire-inama/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)