Umuhungu w'uyobora amagereza yaje mu Rukiko gushinja uwayoboraga iya Mageragere uregwa kwiba Miliyoni 9Frw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

CSP Kayumba Innocent wahoze ari Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, aregwa hamwe na SP Ntakirutimana Eric wahoze ari Umuyobozi wa Gereza wungirije na Mutamaniwa Ephraim wahoze ashinzwe iperereza muri iriya Gereza.

Aba bagabo batatu bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo kwiba no kwinjira mu makuru abitse muri mudasobwa bigatuma biba miliyoni 9Frw y'uwitwa Kassem Ayman Mohamed na we wigeze gufungirwa muri iriya gereza

Mu iburanisha ryaherukaga abaregwa bari basabye ko umugororwa witwa Amani Olivier (Umuhungu wa CG Juvenal Marizamunda uyobora RCS) uvugwaho gufasha bariya baregwa kwiba ariya mafaranga, yazanwa mu rukiko gusobanura niba koko yarabafashije.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, ubwo hasubukurwaga uru rubanza, uyu Amani Olivier yahamagajwe nk'umutangabuhamya, yavuze ko yatumizwagaho na CSP Kayumba amubaza uko bakura amafaranga kuri Visa Card y'uriya mugabo Kassem Ayman Mohamed.

Amani usanzwe afungiye ibyaha n'ubundi bifitanye isano n'ikoranabuhanga, yavuze ko CSP Kayumba yakoresheje inama muri gereza abwira abantu bafite ubumenyi buhanitse mu by'ikoranabuhanga ko bakora uburyo (Software) yajya yifashishwa n'abagororwa guhaha ibyo bakeneye.

Uyu mugororwa avuga ko yakoze iriya software ku kigero cya 70% ubundi CSP Kayumba akaza kumubaza niba yashobora gukura amafaranga kuri Visa Card za bamwe mu bagororwa undi akamusubiza ko atabishobora.

Ngo ibi byatumye CSP Kayumba arakarira Amani, aza guhamagazwa mu ijoro ryo ku wa 15 Nzeri 2020 ko hari abamushaka ariko abanza kwanga kuko byari mu gicuku bakaza kumusohora ku ngufu.

Yavuze ko ageze hanze yasanye CSP Kayumba ahita amujyana mu nyubako bakiriramo abafungwa ahita amwereka imashini amutegeka gukura amafaranga kuri Visa Card ya Kassem.

Amani yavuze ko yabikoze ariko ko bitari bimurimo ahubwo ko yabikoreshejwe n'igitutu cy'uriya wari umuyobozi wa gereza afungiyemo, anavuga ko uyu mugabo akomeye cyane ku buryo nta muntu yasaba ikintu ngo acyange.

Uyu mugororwa kandi yavuze ko yatewe ubwoba abwirwa ko nadakura ariya mafaranga kuri iriya Visa Card ya Kassem aza gufungirwa ahantu h'umwihariko.

Uyu Amani watanze ubuhamya burebure, nyuma yo kubutanga CSP Kayumba na SP Ntakirutimana bahise babwira Urukiko ko ibyo yavuze byose ari ibinyoma ahubwo ko bigamije kuyobya urukiko.

Umucamanza yimuriye urubanza tariki ya 21 Kamena 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umuhungu-w-uyobora-amagereza-yaje-mu-Rukiko-gushinja-uwayoboraga-iya-Mageragere-uregwa-kwiba-Miliyoni-9Frw

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)