Umujyi wa Musanze ugiye kwagurwa - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umujyi wa Musanze ugenda waguka uko bukeye n’uko bwije biturutse ku bukerarugendo bukorerwa muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga n’imiterere yawo.

Ni umwe mu Mijyi itandatu yunganira Kigali wihagazeho bitewe n’imikoranire n’ubuhahirane wagiye ugirana n’indi hamwe n’ibihugu nka Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda.

Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, yizeza abaturage ko igishushanyo mbonera gishya yemeje kije gukemura ibibazo by’imiturire yagiye ihagaragara aho wasangaga abaturage batura mu manegeka, aho kwagurira ibikorwaremezo n’ibindi byaturukaga ku bumenyi buke n’ubuto bwawo.

Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Musanze, Eng. Abayisenga Emile, avuga ko igishushanyo mbonera gishya gisubiza bimwe mu bibazo byakunze kugaragara mu cyari gisanzwe gikoreshwa mbere.

Yagize ati “Igishushanyombonera cyagenderwagaho cyarimo ibibazo birebana n’imihanda yari yarashyizwemo yabangamiraga abaturage mu kubyaza umusaruro ubutaka bwabo kuko hari aho wasangaga hasanzwe hari umuhanda nyabagendwa aho kugira ngo ubyazwe umusaruro ugasanga hafi yawo bahacishije undi bigasaba ko abahatuye basenyerwa, ukabona ni byo bigoye kuruta uko uwo muhanda usanzwe ari wo wakabaye ukomeza gukoreshwa”

"Hari nk’ibice bituwe cyane igishushanyo cyari cyaragennye ko bivanwaho hagashyirwa ubusitani. Ukibaza ukuntu abahatuye bahabwa ingurane bakahimurwa, nyamara bigaragara ko hari ahandi hakabaye hashyirwa ubwo busitani; ukumva ari ibintu bidasobanutse neza.”

Akomeza avuga ko hari n’ibice bitari byemewe guturwamo ariko ugasanga hari kuzamurwamo inyubako ariko ibyo byose bigomba gukosorerwa.

Ati “Hari ibice bitari byemerewe guturwamo nyamara mu bigaragara inyubako zarahasatiriye, hakaba ahagenewe guterwa amashyamba kandi ari ahantu hasanzwe hatuwe. Ibyo byose twagiye tubigaragaza nk’imbogamizi zibangamiye inyungu rusange z’abaturage, mu gishushanyo mbonera gishya birakosorwa.”

Ubusanzwe Umujyi wa Musanze wari mu Mirenge ya Muhoza, Cyuve, Kimonyi na Musanze ariko mu gishushanyo mbonera gishya haziyongeraho n’Imirenge ya Nyange, Kinigi, Gacaca n’igice gito cy’Umurenge wa Shingiro.

Bamwe mu baturage batuye muri uyu Mujyi na bo bemeza ko kuba hari akajagari mu miturire yabo byagiye bituruka ku mikorere y’inzego z’ibanze ziterekanaga neza buri gace icyo kagenewe gukoreshwa.

Iki gishushanyo mbonera cyemejwe na Njyanama y’Akarere ka Musanze kizaba kiri ku buso bungana na hegitari 7,288, ahangana na 35% byabwo hazaba hagenewe imiturire naho 22% hahariwe amapariki n’ubusitani. 17% hagenewe ibikorwa remezo by’imihanda mu gihe ibirebana n’ingendo byihariye 10%. Ahagenewe inyubako za Leta, inganda, ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi, kubungabunga imigezi hangana na 16%.

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Musanze cyemejwe n’Inama Njyanama y’ako Karere kizashyikirizwa Umuyobozi w’Intara agitangeho ibitekerezo kibone gushyirwa mu bikorwa, aho biteganyijwe ko kizatangira kubahirizwa muri uyu mwaka wa 2021 hatagize igihinduka.

Inama Njyanama y'Akarere ka Musanze yemeje igishushanyo mbonera cy'Umujyi aho biteganyijwe ko uzagurwa ugakora ku Mirenge itandatu
Hari byinshi mu gishushanyo mbonera cyagenderwagaho mu Mujyi wa Musanze bigiye guhindurwa
Ibijyanye n'akajagari mu miturire mu Mujyi wa Musanze bigiye gukemuka



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)