Habarugira ni umugabo ufite inararibonye ry’imyaka 14 mu buyobozi bukuru bw’ibigo by’imari ku Mugabane w’i Burayi, akaba umugabo wirwanyeho kuva mu bwana kugeza akuze, aho yanyuze mu buzima burimo amakosa nk’uko bigendekera urundi rubyiruko, ariko bukabamo n’amasomo n’amahame yatumye yizerwa mu kuyobora kimwe mu bigo by’imari bikomeye mu Rwanda.
Ku ivuko rya Habarugira ni mu muryango wifashije udakize bya Mirenge, wamureze umutoza gukunda ishuri no gusenga, abamuzi mu Basaveri bakamwibukira ku muhate yagiraga mu bikorwa byo gufasha abatishoboye, aho yari afite imiryango itatu ashinzwe kwitaho buri munsi, akayisura akanayivomera amazi, ubundi akajyana na bagenzi guha umubyizi abakene, ibikorwa avuga ko byamuremyemo ubushake bwo gufasha abantu, akishimira ko bijyanye n’inshingano nshya yahawe muri Cogebanque.
Mu ishuri, Habarugira yari umwana ushabutse utsinda neza, agakunda amasomo ya siyansi no gusoma ibitabo, akanga umugayo n’ubukene ku buryo ku myaka 15, yigiriye inama yo kwegura igare atangira kuzenguruka umujyi wose acuruza imigati, akabikora nta gahato kuko mu rugo hari ibyangombwa byose yakenera ariko ‘akiyumvamo inshingano zo gutangira gukora hakiri kare’.
Yagize ati “Nabaye umuntu ukunda gukora kuva kera, nta kintu ntavuze ko nakora, ndibuka ko ndi umwana mfite imyaka 15, nacuruje umugati ku igare, kandi nta tegeko nari mfite ryo kubikora n’amafaranga nakuragamo ntabwo twayahahagamo mu rugo ariko nkumva bigayitse cyane ko mama yaba yagiye gukora nkirirwa mu rugo.”
Amashuri abanza Habarugira yayigiye ku ishuri rya APAPER, ayisumbuye ayakomereza St André i Nyamirambo, nyuma ya Jenoside akomereza muri APACOPE, mbere yo kubona buruse akajya kwiga muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare mu bijyanye n’imikorere y’amabanki.
Mu 2005, Habarugira yakomereje amasomo ye muri Université Clermont Auvergne (UCA) yo mu Bufaransa, ahakura impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n’Iterambere Mpuzamahanga no Gutegura Imishinga yabonye mu 2006, ndetse n’indi yo mu bijyanye na siyansi yabonye mu 2007, mbere y’uko akomereza muri Kaminuza ya Vienna muri Autriche, aho yize iby’ubukungu.
Nubwo yakoraga mu mahanga, Habarugira yakomeje gukurikira amakuru y’u Rwanda ndetse akagira inyota yo gutanga umusanzu mu iterambere ryarwo yabonaga, ku buryo igihe bamusabaga kuyobora Cogebanque, “Byari nko korosora uwabyukaga.”
Yagize ati “Narishimye cyane, ni nk’uko borosoye uwabyukaga. Byarantunguye kuko numvaga nzataha ariko ibyo bimara imyaka, wajya kubona ukabona baragutekereje, utari unazi ko bagutekereza, byerekana ko iyi Leta ikurikirana Abanyarwanda bari hanze.”
Imyitwarire myiza ni ishingiro rya byose
Nubwo Habarugira amaze kugera kuri byinshi, urugendo rwe ntirwari nta makemwa ariko rwakomeje kugenda neza bitewe no kwiga kugira imyitwarire myiza (discipline).
Yagize ati “Njya nibuka, hari ibintu bimwe na bimwe ntagiye ngiramo imyitwarire myiza. Nkaba mbona ko ibintu byo ku ruhande atari byo byigeze binkoma mu nkokora igihe cyose ntagize imyitwarire myiza… [uretse ko imyitwarire myiza] ari ikintu namaze kuzana mu nshingano zanjye.”
Uretse kwitwararika, Habarugira yanafashijwe no kugisha abantu inama, akabisobanura nk’intambwe y’ingenzi yafasha urubyiruko rwifuza kuzagira iterambere rirambye.
Yagize ati “Gisha inama, kandi ugishe inama kuko uzi icyo ushaka. Ikindi ni ugucisha macye, iyo ucishije macye abantu babona uko bakugira inama.”
Uyu muyobozi yavuze ko urubyiruko rw’ubu rufite amahirwe y’iterambere akomeye cyane kuko rufite igihugu kirwitayeho mu buryo bukomeye, avuga ko rudakwiye kuyapfusha ubusa, ahubwo rukwiye kuyakoresha rutegura ejo hazaza.
Yagize ati “Urubyiruko rukwiye kwiga ikintu cyo kumva ko ibintu bikureba, cyane cyane niba uri muto ukaba ufite amahirwe yo kugira umuryango ukureberera, witakaza umwanya wawe, fata inshingano wige kwibeshaho nta gihunga ufite.”
Umwihariko w’isura y’u Rwanda mu mahanga
Mu 2000, iyo washakaga amashusho y’u Rwanda kuri murandasi, wabonaga ayiganjemo imirambo, impunzi n’abantu bakennye, bafite ibikomere n’ibindi nk’ibyo biteye ubwoba, kugeza ubwo n’Abanyarwanda bajyaga mu mahanga icyo gihe, bagorwaga no guhora bisobanura ku marorerwa ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kuri ubu, iyo wanditse ijambo ‘Rwanda’ muri Google, ubona amafoto ya Kigali Convention Center, ay’inyubako z’ubucuruzi ziri mu Mujyi n’andi ya za pariki n’amahoteli meza agutera amatsiko yo gusura ahantu heza gutyo.
Ubwo Habarugira yageraga mu Burayi, kimwe mu bibazo yabajijweho amakuru menshi ni Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ari cyo u Rwanda rwari ruzwiho. Nyuma y’imyaka 27, ubu imvugo yarahindutse, kuko abantu batagitangarira Abanyarwanda bitewe na Jenoside, ahubwo babatangarira bitewe n’uburyo barenze ayo mateka mabi bakubaka kimwe mu bihugu bitekanye ku Mugabane wa Afurika, bifite isuku, bitarangwamo ruswa kandi bigatera imbere ku muvuduko udasanzwe.
Habarugira wabonye izo mpinduka zose kuva mu 2005 kugera ubu, avuga ko iyo Umunyarwanda ageze hanze, “Abantu baba bashaka kumva impamvu muri umwihariko [bibaza bati] kuki mufite umwihariko, kuki mudasanzwe?”
Yasobanuye ko izi mpinduka zitaje nk’impanuka ahubwo ko zatewe n’ubuyobozi bwiza. Ati “Iterambere ryacu ntabwo ryabaye ku bw’amahirwe gusa, si ibintu byaje gutyo, [icy’ingenzi] ni ukumva impamvu y’iryo terambere... muri iki gihugu dufite ubuyobozi bwiza bureberera abaturage kandi bugatanga amahirwe ku bantu bose.”
Ubwo yari akiri mu Burayi, imiterere y’akazi ka Habarugira yatumye akora ingendo mu bihugu byinshi bya Afurika, bigera kuri 24, ibyamufunguye amaso akabona amahirwe y’iterambere Abanyarwanda bafite.
Yagize ati “Akanyoni katagurutse ntikamenya iyo bweze, iyo ujya ahandi ukabona umuhanda wa kirometero ebyiri, umara imyaka ine utari warangira, ibitaka biri ku ruhande byaramezemo ibyatsi, waza hano ugasanga ibintu byashyizwe mu ngengo y’imari bikorwa, ni ibintu byiza.”
Umu-Rayon ku mutima, umukunzi wa NBA
Habarugira ni umufana ukomeye w’umukino wa Basketball yanahoze akina mu Rwanda, aho akurikira abakinnyi barimo Joel Hans Embiid ukomoka muri Cameroon, agakinira Philadelphia 76ers, na Bradley Emmanuel Beal ubica bigacika muri Washington Wizards.
Uretse basketball, Habarugira ni umukunzi w’umuziki aho muri iyi minsi ari kunyurwa na ‘Seka’ ya Niyo Bosco, akunze gucuranga iyo yeguye guitar ye.
Yagize ati “Simbakurikira cyane [abahanzi], ariko nzi The Ben, muri ino minsi hari indirimbo numvise, indirimbo ya Niyo Bosco, yitwa ‘Seka’, iyo mbatuye guitar yanjye nibyo mba ndimo [kuyicuranga]. Ikintu kintangaza mu ndirimbo z’ubu, bavuga ibintu wumva n’ibindi mu ndirimbo z’Abanyamerika, ariko noneho bikaba biri mu ndirimbo mu magambo y’Ikinyarwanda, [utakeka ko] bivugwa iwacu.”
Habarugira kandi ni umukunzi w’umukino wa tennis, agakina Skate aho ashobora kugenda kirometero 21. Ni umukunzi w’igare kuva mu buto bwe, agakunda indirimbo z’itsinda rya ‘Scorpions’ rikomeye mu Budage.
Habarugira kandi ni umufana wa Rayon Sports, ibintu avuga ko akomora mu muryango we, agakunda kumarana umwanya n’umwana we. Ibintu avuga ko biri mu by’ibanze aha agaciro.
Uyu muyobozi usanzwe ari Umukirisitu, yasobanuye ko gusenga bitabera mu idini, ati “Kuri njye, gusenga numva ko umuntu wese yabikora, ntabwo ari idini. Isengesho rya mbere ni ugukoresha ukuri, ntukore ikinyuranye n’icyo umutimanama wawe ukubwira.”
Habarugira ni umugabo ufite ubushobozi bwo kuvuga indimi eshanu, zirimo Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Ikidage n’Igiswahili ndetse akaba anafite ubushobozi bwo gusoma no kumva Iki- Espagnole.
Ikiganiro kirambuye n’Umuyobozi Mukuru wa Cogebanque ku buzima bwe bwihariye