Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Marie Aime umutesi akaba ari umwana w'umujenosideri Lt Col Anatole Nsengiyumva wari ukuriye ingabo za FAR mu gice cya Gisenyi mu gihe cya Jenoside yatanze ubuhamya uburyo ababyeyi babo bimuriye ingengabitekerezo ya Jenoside mu majyaruguru ndetse no mu majyepfo y'intara zombi za Kivu mu burasirazuba bwa Kongo nyuma yo gukora Jenoside mu Rwanda igahagarikwa n'ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi.

Ibi yabitangarije mu kiganiro cyo kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n'Umuryango 'Peace Love Proclaimers'

Umutesi yagize ati 'I Masisi hari Abatutsi kandi bari hafi gutaha mu Rwanda, nuko interahamwe n'abasirikari bakagenda bagatema inka zabo bakagurisha inyama. Ndibuka umunsi abari batashye mu Rwanda barabatangiriye inka zabo bakazirira mu nkambi ya Mugunga. Nyuma yo gucyurwa mu Rwanda n'ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi, nasubiye mu ishuri nishyurirwa na Leta, iyo Leta batwigishaga ko ariyo izatwica niyo yanyishyuriye, nararangije ubu mfite akazi. nkora ku bitaro bya Rutsiro.

Anatole Nsengiyumva yahamijwe icyaha n'urukiko mpuzamahanga ibyaha bya Jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko muntu cyane cyane mu bwicanyi bwabereye muri Kaminuza y'abadive ya Mudende, Paruwasi ya Nyundo ndetse akaba yarifashishijwe mu bwicanyi bwabereye mu Bisesero.

Anatole Nsengiyumba yavukiye mu cyahoze ari Komini Satinsyi muri Perefegitura ya Gisenyi. Mbere yuko akurira ingabo mu cyahoze ari Gisenyi yari ashinzwe ibiro bishinzwe iperereza. Anatole Nsengiyumva avugwa kandi mu kazu kateguye Jenoside kuva mu mwaka wa 1990 hamwe na Bagosora Theoneste, Aloys Ntabakuze na Yozefu Nzirorera.

Mu Bwicanyi bwabereye ku Gisenyi, Anatole Nsengiyumva yafatanyije n'izindi nterahamwe ruharwa arizo Omar Serushago, Bernard Munyagishari, Mabuye, Barnabe Samvura na Tomas Mugiraneza.

Richard Mugenzi wari maneko mu ngabo za Habyarimana avuga ko ku wa 6 Mata 1994, indege ya Perezida Habyarimana imaze kumanurwa Anatole Nsengiyumva yamutegetse gutegura ubutumwa buvuga ko FPR-Inkotanyi imaze guhanura indege y'umukuru w'igihugu.

Uyu mugabo w'umusivili rukumbi wahawe akazi k'ubumaneko mu gisirikare cya Habyarimana mu 1990 mu Kigo cya Gisirikare cya Butotori mu Majyaruguru y'u Rwanda, avuga ko yari yarashyiriweho kuneka Inkotanyi, avuga ko indege ya Perezida Habyarimana ikimara kumanurwa yasabwe gusohora ubutumwa buvuga ko Inkotanyi zirimo kubyina zishimira intsinzi.

Ati 'Ntabwo byari byo, icyari kigamijwe byari ukugira ngo Inkotanyi zishinjwe ko ari zo zayihanuye babone uko batangira gukorera Jenoside Abatutsi.'
Mugenzi avuga ko mu by'ukuri ihanurwa ry'indege ya Habyarimana ryari uburyo byo kumuhirika ku butegetsi bwateguwe n'abahezanguni bari mu buyobozi bukuru bwa Guverinoma ye, bakeka ko amaze gusinya amasezerano y'amahoro i Arusha kandi ayo masezerano ngo yarahaga FPR imyanya ingana na ½ mu basirikare bakuru b'u Rwanda mu gihe bifuzaga kubarimbura.

The post Umukobwa wa Anatole Nsengiyumva yagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yimuriwe muri Kongo igihe abicanyi bahungiragayo appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umukobwa-wa-anatole-nsengiyumva-yagaragaje-uburyo-ingengabitekerezo-ya-jenoside-yimuriwe-muri-kongo-igihe-abicanyi-bahungiragayo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umukobwa-wa-anatole-nsengiyumva-yagaragaje-uburyo-ingengabitekerezo-ya-jenoside-yimuriwe-muri-kongo-igihe-abicanyi-bahungiragayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)