Uyu mukobwa yahuye n'uruva gusenya ubwo yakubitirwaga bikomeye mu rugo rw'umukunzi we amushyiriye umutsima (cake) yo kumwifuriza isabukuru y'amavuko maze ahasanga undi mukobwa, bituma barwana inkundura.
Mu mashusho yashyizwe kuri Youtube na Yawe Tv hagaragaramo umukobwa wari wabukereye agiye gusura umukunzi we, aho yari yanakoresheje cake yanditse 'isabukuru nziza ' ndetse yiteguye gutungura uyu musore bakundana. Mbere y'uko yerekeza mu rugo rwumukunzi we umunyamakuru yabanje kumusaba guhamagara uwo musore ngo yumva ko ahamusanga ,gusa umusore amubwira ko atarimo kuboneka ,aza kuhagera ku mugoroba.Umukovwa yanze gusubira mu rugo ahita yerekeza iy'umusore ari kumwe nundi mukobwa wari wamuherekeje.
Bakigera ku muryango, bakomanze maze bahita bacana cake 🎂 baririmbira umusore ,bati'Isabukuru nziza' umusore byahise bimutungura,gusa umukobwa bari kumwe yahise asohoka munzu atangira kumenagura wa mutsima ndetse arwana nuyu mukobwa, ari nako baterana amagambo. Umunyamakuru byamuyobeye agerageza kubakiza, hafi kumukubita na we.
Kanda hano hasi urebe amashusho arambuye: