Umunyamakuru Kalinijabo ngo Urumogi ruzahingwa n'abanyabubasha kuko ari nabo barwinjizaga mu Gihugu (VIDEO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro na UKWEZI TV, Kalinijabo avuga ko iyo havuzwe urumogi, benshi bihutira kumva ko runyobwa n'urubyiruko ariko ngo si ko biri kuko hari n'abantu bihagazego barunywa.

Ati 'Bakaba bafite nk'akazu bagenda bakarutumura cyangwa se bakaba bajya kuri hoteli runaka bakarutumurirayo."

Kalinijabo avuga ko abantu nk'abo barimo n'abakomeye, biha gahunda yo kujya banywa urumogi ku buryo hari abafata nk'umunsi umwe mu cyumweru wo kunywa kuri kiriya gihingwa bakunze kwita umugongo w'ingona.

Kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena, Guverinoma y'u Rwanda yasohoye Iteka rya Minisitiri rikubiyemo amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n'iyohereza mu mahanga ry'ibimera byifashishwa mu buvuzi birimo n'urumogi.

Ririya teka rigena ibyo abantu bazasaba uburenganzira bwo guhinga biriya bimera, bagomba kuzaba bujuje.

Uyu munyamakuru Kalinijabo ubu winjiye mu byo gusesengura, avuga ko n'ubundi abinjizaga urumogi mu gihugu ari abantu bakomeye.

Ati 'N'ubundi ba banyabubasha bari bafite ububasha bwo kwinjiza urumogi mu Gihugu, ku ikubitiro bazaba aba mbere mu kwaka uburenganzira bwo kuruhinga.'

Ngo abanyabubasha avuga barimo 'wenda umuntu uri mu rwego rwa Guverinoma ku mwanya runaka, umuntu uri hejuru mu Gisirikare cyangwa mu Gipolisi cyangwa se umunyemari.'

IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umunyamakuru-Kalinijabo-ngo-Urumogi-ruzahingwa-n-abanyabubasha-kuko-ari-nabo-barwinjizaga-mu-Gihugu-VIDEO

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)