Itangazo dukesha Ubunyamabanga Bukuru bwa Loni ndetse ryashimangiwe na Polisi y'u Rwanda, riravuga ko Commissioner of Police Christophe Bizimungu yagizwe Umuyobozi Mukuru w' Umutwe w'Abapolisi bari muri Santrafika, mu butumwa bwa Loni bwo kubugabunga amahoro n'umutekano muri icyo gihugu, ndetse kuva ejobundi ku cyumweru akaba yaramaze kugera muri Santrafrika.
CP Bizimungu Christophe agiye kuyobora uwo mutwe w'abapolisi babarirwa mu 2.000, barimo abakabakaba 350 bakomoka mu Rwanda. Asimbuye kuri uwo mwanya Major Pascal Champion, Umufaransa wayoboraga abo bapolisi ba Loni kuva mu mwaka wa 2019.
CP Bizimungu Christopphe ni impuguke mu mategeko, dore ko anayafitemo impamyabushobozi y'ikirenga(PhD), yavanye muri Kaminuza ya Sussex,mu Bwongereza, ndetse akaba yaranabaye umwalimu w'amategeko muri kaminuza.
CP Bizimungu afite kandi uburambe buhambaye mu mirimo y'igipolisi, kuko yagiye ahabwa inshingano zikomeye muri Polisi y'uRwanda, nko kuyobora Urwego rw'Ubugenzacyaha(CID), akaba agiye muri Santrafrika yari Umuyobozi w'Ishuri Rikuru ry' Abapolisi riri i Musanze, mu Ntara y'Amajyaruguru.
CP Bizimungu Christophe aje yiyongera ku bandi bapolisi b'Abanyarwanda bagiye bahabwa inshingano zikomeye mu buyobozi bw' abapolisi bari mu bumwa mpuzamahanga, nka DCG Marry Gahonzire ukuriye umutwe w'abapolisi ba Loni bari mu gace ka Abyei, na Sudani na Sudani y'Amajyepfo, CP Bruce Munyambo wayoboye abapolisi ba Loni muri Sudani y'Amajyepfo, hakaba na CP Nshimiyimana Vianney wabaye mu buyobozi bw'abapolisi ba Loni muri Cote d'Ivoire.
Rushyashya yifurije CP Christophe Bizimungu kurangiza neza inshingano, kimwe n'abandi bapolisi n'abasirikari b'Abanyarwanda bari mu butumwa bw'amahoro mu bihugu binyuranye. Ubwitange bwanyu, ubuhanga n'umurava mwakomeje kugaragaza, ni ishema rikomeye ku Gihugu cyacu.
The post Umunyarwanda CP Christophe BIZIMUNGU yasimbuye Umufaransa Maj. Pascal CHAMPION ku buyobozi bukuru bw'abapolisi bari mu butumwa bwa Loni muri Santrafrika. appeared first on RUSHYASHYA.