Umusore w'umunyarwanda Musuma Diéudonne utunganyiriza umuziki we mu nzu ye yise Mr Hood Dream Productionz mu gihugu cy'u Bufaransa agiye gutangiza umushinga wo guteza imbere impano z'abana ba banyarwanda ariko ahereye kubo muri Diaspora Nyarwanda iri ku mugabane w'u Burayi.
Uyu musore avuga ko akunda injyana ya hip hop ariko akaba yarakuze akunda umuziki nk'aba Michael Jackson, 2Pac.
Ati "nakuze nkunda umuziki wa Michael Jackson, 2pac, Notorius BIG ndetse na old skul cyane ndetse n'uko umuraperi P Diddy yakoragamo indirimbo muri iyo myaka biri mu bintu byamusunikiye mu kujya kwiga uko batunganya umuziki."
Yakomeje agira ati "njya kugira igitekerezo cyo gutunganya umuziki byaje nkiri muto cyane kuko navukiye mu Rwanda 1988 aho yavuye ajya gukomereza amasomo ye mu gihugu cy'ubufaransa."
Dieudonne yavuze kandi ko nyuma yo kubona amahirwe yo kuganira n'abatunganya umuziki (producers) bakomeye muri Amerika mu mwaka 2010 barimo Lex Luger wakoze indirimbo BMF ya Rick Ross na Metro Boomin wakoze zimwe mu ndirimbo za Drake na Future nibwo yahise abishyira mu bikorwa atangira kubyiga bya kinyamwuga maze mu mwaka 2015 akora indirimbo ye ya mbere y'umuraperi witwa SLY.
Ku bijyanye n'umushinga afite wo guteza imbere impano z'umuziki nyarwanda yavuze ko ubu yamaze gutangira gukorana n'abo ku mugabane w 'u Burayi cyane cyane mu gihugu cy'u Bufaransa akaba yifuza no kuza kwagurira umushinga we hano mu Rwanda aho, kugeza ubu ngo yifuza abahanzi baririmba injyana ya trap kuko ariyo igezweho akaba aribo atangira nabo mu minsi iri mbere .
Yasoje asaba abahanzi nyarwanda gukomeza gushyira hamwe kuko biri mu bituma muzika nyarwanda ikomeza gutera imbere cyane anabizeza ko igihe icyoreco cya Covid cyaba kigabanutse azaba bagakorana byinshi byateza imbere muzika nyarwanda.