Umupadiri yahisemo gukorera satani, RIB iramukeka yamutaye muri yombi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Rwamagana umupadiri mukuru wa paruwasi ya Rwamagana utaratangazwa amazina yatawe muri yombi n'Urwego rw'Ubugenzacyaha (RIB) kuwa 23 Kamena 2021, akekwaho kubika no guhisha amafaranga menshi yibwe.

Umuvugizi wa RIB; MURANGIRA Thierry yabwigiye BBC ko uwo mupadiri agikorwaho iperereza akaba ataragezwa imbere y'ubucamanza kuri icyo cyaha ashinjwa guhisha ibyibano. Ati 'ni amamiliyoni, ni amafaranga menshi. Ubu ntitwavuga ibirambuye byayo kuko iperereza riracyakorwa.'

Icyaha uyu mupadiri akekwaho agihamijwe amategeko amuteganyirije guhabwa igifungo kitarenze imyaka ibiri. Murangira yasobanuye ko icyo cyaha akurikiranweho ari icyo 'guhisha ibintu bikomoka ku cyaha.'

Amakuru aravuga ko hari abandi bafashwe mbere y'uyu mupadiri bakurikiranweho icyaha gifitanye isano n'iki akurikiranweho.

Umuturage wo mu mujyi w'aka Karere ka Rwamagana utatangajwe amazina yabwiye BBC ko nabo bamenye ifungwa rya Padiri wabo mukuru kandi ko akurikiranyweho kubika amafaranga yibwe n'abandi bantu.

Iyi nkuru yuko padiri mukuru yatawe muri yombi yatangaje abaturage benshi muri aka gace yayoboragamo.



Source : https://impanuro.rw/2021/06/25/umupadiri-yahisemo-gukorera-satani-rib-iramukeka-yamutaye-muri-yombi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)