Umurage we uzabera urugero ab'ahazaza- P. Kagame yihanganishije umuryango wa Kenneth Kaunda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame Paul yavuze ko yihanganishije umuryango wa Kenneth Kaunda ndetse 'n'abaturage ba Zambia.'

Yavuze ko Kenneth Kaunda yagize uruhare rukomeye mu gutuma Afurika yibohora kandi ko bitazibagirana.

Yagize ati 'Imiyoborere ku mugabane ndetse n'umurage wo kwigira kwa Afurika bizakomeza kubera akabando ibiragano bizabaho mu gihe kiri imbere.'

Bimwe kuri Mzee Kenneth Kaunda

Kenneth David Kaunda yavutse tariki 28/04/1924 ku misiyoni iri hafi y'umupaka w'icyitwaga Rodeziya ya Ruguru na Congo.

Se, umunyedini wabitorewe, yapfuye mu gihe yari akiri umwana, asiga umuryango we mu ngorane z'imibereho.

Ariko ubuhanga bwa Kaunda mu mashuri bwamugejeje mu ishuri rya mbere ryisumbuye ryashinzwe muri Roseziya ya Ruguru, nyuma aba umwalimu.

Akazi ke kamugejeje mu ntara ya Copperbelt region, no muri Rodeziya Yepfo -Zimbabwe ubu, aho yarihuye no gutegeka no kuba hejuru y'abandi kw'abazungu.

Kimwe mu bikorwa bye bya mbere bya politiki cyabaye kuba umuntu utarya inyama, mu kwamagana politiki y'uko abirabura bagurira inyama ku idirishya ryabo.

Mu 1953 yabaye umunyamabanga mukuru wa Northern Rhodesian African National Congress ariko iyi yananiwe gushyira hamwe abirabura b'Abanyafurika mu kurwanya ubutegetsi bw'abazungu muri Rhodeziya na Nyasaland.

Hashize imyaka ibiri, yarafunzwe, akoreshwa imirimo, aregwa gukwirakwiza inyandiko abategetsi bavuze ko zigumura.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Umurage-we-uzabera-urugero-ab-ahazaza-P-Kagame-yihanganishije-umuryango-wa-Kenneth-Kaunda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)