Umuhanzikazi Clarisse Karasira wamamaye cyane hano mu Rwanda kubera indirimbo ziganjemo izo mu njyana ya gakondo yakoze, yahawe igihembo cya  Silver play button  na sosiyete ya Youtube nyuma yuko Clarisse yujuje umubare w'abantu basaga ibihumbi 100 bafashe ifatabuguzi kuri konti iri ku rubuga rwa YouTube uyu akaba ari umubare munini cyane ndetse si buri wese uhabwa iki gihembo dore ko ibyamamare bikomeye ku isi aribyo bikunze kugihabwa.
Mu kwishimira iki gihembo yahawe, Clarisse Karasira abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashyize hanze amafoto afite silver play button maze ayaherekesha amagambo agira ati " I don't take for granted the gift God has given me and how much support each one of you gives me. I commit to keep doing my best in composing generational music, that will always heal, inspire, and help us to be better version of ourselves. Cheers to more wins together ".