Urwego rwa serivise nirwo rwagize uruhare runini rungana na 46%, rukurikirwa n'urwego rw'ubuhinzi rwagize 27%, urw'inganda rugira 20% mu gihe izindi nzego zagabanye uruhare rusigaye.
Muri serivise, umusaruro w'itumanaho wazamutseho 18%, uw'urwego rw'amabanki uzamukaho 10%. Ku rundi ruhande, umusaruro w'urwego rw'amahoteli na restaurant wagabanutse ku kigero 34%, mu gihe umusaruro w'urwego rw'ubwikorezi wagabanutseho 14%.
Igihembwe cya mbere cy'uyu mwaka kibaye icya gatatu ubukungu bw'u Rwanda buzamutseho, gikurikira icya gatatu n'icya kane cy'umwaka ushize, nyuma y'uko ubukungu bwari bwamanutse ku kigero cya 12.4 mu gihembwe cya kabiri cy'umwaka ushize, bitewe n'ingaruka z'icyorezo cya Covid-19.
Uyu musaruro ubonetse ukurikira ikigega nzahurabukungu cya miliyari 300 Frw Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho mu rwego rwo kunganira ubucuruzi bwazahajwe n'ingaruka z'icyorezo cya COVID-19, kugira ngo zibashe kuzanzamuka, zisubukure ibikorwa byazo, zibungabunge umurimo, bityo bifashe gukumira ingaruka z'iki cyorezo ku bukungu.
Guverinoma y'u Rwanda kandi yashyizeho gahunda yo kunganira inganda zo mu gihugu kongera umusaruro, zikurirwaho imwe mu misoro zitanga, indi zikayigabanyirizwa.
Inganda zibanzweho cyane ni izitunganya umusaruro ukomoka ku buhinzi (agro processing), izikora ibikoresho by'ubwubatsi n'izindi zongera agaciro ku bikoresho fatizo. Ni ukuvuga inganda zikora ibikoresho by'ibanze abantu bakenera mu buzima bwa buri munsi birimo inkweto, imyenda, ibikoresho byo mu rugo n'ibindi
Igihembwe cya mbere kandi cyahuriranye n'amezi icyorezo cyari gitangiye kugeza amaguru make, ibikorwa bimwe na bimwe by'ubucuruzi bigenda bikomorerwa ari nako amasaha yo gukora ubucuruzi yagendaga yongerwa.