Intego nyamukuru yo gufungura iri shuri yari ukubaka igisirikare cy’umwuga, ariko nanone ryaje no gufasha abasirikare bo mu bindi bihugu byaba ibyo muri Afurika ndetse no hanze yaho.
Buri mwaka muri iri shuri hatangirwa amasomo ari mu byiciro bibiri birimo ikizwi nka ‘Junior Command and Staff Course’ kijyamo abafite ipeti rya Capitaine n’irya Major ndetse n’ikindi cyiciro cya ‘Senior Command and Staff Course’ abafite ipeti rya Major, Lieutenant Colonel na Colonel.
Muri rusange abamaze kurangiza icyiciro cya kabiri kuva ryatangira ubariyemo Abasirikare n’Abapolisi, ni 418 barimo 94 baturutse mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda byaba ibyo ku mugabane wa Afurika no hanze yaho.
Ni mu gihe icyiciro cya mbere [Junior Command and Staff Course] hamaze kurangiza 447 bose ni abanyarwanda bagizwe n’ingabo z’igihugu na Polisi y’Igihugu.
Mu kiganiro yagiranye na RBA, Umuyobozi Mukuru wa RDFCSC, Brig Gen Ndahiro Didas, yavuze ko ryafunguwe hagamijwe kubaka igisirikare cy’umwuga.
Ati “Mbere y’uko iri shuri ribaho, abantu bakoraga amahugurwa kuri urwo rwego bagombaga kujya hanze y’igihugu, urumva ko icya mbere birahenze, imibare ijyayo ni mike ikindi ibyo bigayo biga bakurikije imiterere y’icyo gihugu. Ntabwo rero kubera izo mpamvu byari gukomeza gutyo.”
Kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Kamena 2021, muri iri shuri rya RDFCSC, harasozwa amasomo ku basirikare bo mu Ngabo z’u Rwanda 44 bari ku rwego rwa Major kugeza kuri Colonel ndetse na babatu bo muri Polisi y’Igihugu.
Brig General Ndahiro Didas avuga ko umwaka baba bamaze muri iri shuri uba ugoye kuko amasomo bahabwa asaba ukwihangana gukomeye, gukoresha neza umwanya muto baba bafite ariko bakanatsinda amasomo.
Uretse amasomo ya gisirikare bahawe banize icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye no gucunga umutekano [Masters in Security Studies].
Ati “Urumva rero ni ibyishimo inshuro ebyiri, ubonye impamyabumenyi y’igisirikare ikwemerera ko ukora akazi ka gisirikare ku rwego rwo hejuru ariko noneho ufite na Masters itangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Buri musirikare wese uri kuri uru rwego akwiye kuba yarize aya masomo, kimwe n’uko hari andi ayabanziriza, hari uburyo amasomo ya gisirikare apanze ku buryo wiga isomo rimwe, rikaguhereza irindi gutyo gutyo.”
Brig General Ndahiro yavuze ko abarangije muri iri shuri baba bafite ubumenyi mu masomo ajyanye no gucunga umutekano mu buryo bwagutse, uburyo buhuza intambara igamije kurinda igihugu; kuyitegura no kuyirwana ariko bakiga n’umutekano muri rusange n’ibintu ibyo aribyo byose bishobora guhungabanya umutekano.
Ati “Mu kugira ngo dukomeze twigishe ibintu bigezweho, iteka duhora tuvugurura imyigishirize n’ibyo twigisha kugira ngo tubashe gutanga ubumenyi bukenewe. Ku ruhando mpuzamahanga iri shuri rifatwa nk’irindi ryose ryo mu kindi gihugu.
Yakomeje agira ati “Uvuye hano yagenda akajya kwigana n’urangije muri Amerika, mu Bushinwa ku rundi rwego cyangwa icyiciro cyisumbuyeho, ntabwo yagenda ngo babanze kumukoresha ibizamini. Urangije hano yajya mu ishuri rya gisirikare aho ariho hose. Ni ukuvuga ko riri ku rwego rwemewe ku Isi.”
Muri rusange mu gihe cy’umwaka aba banyeshuri bamara mu ishuri rya RDFCSC, biga amasomo arimo n’ayo kugira uruhare mu iterambere ry’ibikorwaremezo bifasha abaturage gutura neza, mu buryo bubafasha kugira umutekano usesuye.