Umusaruro w’Ishuri Rikuru rya Polisi ryabaye ikiraro cy’ubumenyi ku bari mu nzego nkuru z’uru rwego - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahari inyubako z’iri shuri, mu myaka ya 1954 hari ishuri ryigisha ubuvuzi, nyuma y’imyaka itandatu mu 1960 rirahinduka riba ishuri ryitwaga EGENA (Ecole de la Gendarmerie Nationale) kugeza mu 1995.

Mu 2001 nibwo ryaje guhindura izina ryitwa Ishuri rihugura Abapolisi (National Police Academy), ariko bigeze mu 2013 rishyirwa ku rundi rwego rihinduka Ishuri Rikuru rya Polisi (National Police College) ari na bwo ryatangiye gufungurira amarembo n’abo mu bindi bihugu bya Afurika.

Benshi mu bapolisi bakuru b’u Rwanda, abayobora inzego zitandukanye za Polisi y’Igihugu barinyuzemo. Ni cyo kimwe n’abajya mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro na bo akenshi barinyuramo bagahabwa amasomo yihariye.

Kuri iyi nshuro, rigiye gutanga impamyabushobozi ku cyiciro cya cyenda cy’abiga amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu miyoborere azwi nka “Senior Command and Staff Course”.

Usibye ibyo kandi ritanga impamyabumenyi za Kaminuza ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda, ku buryo Umupolisi uryigamo usibye ubumenyi mu by’umwuga, asoza afite n’impamyabumenyi yemewe kugeza ku cyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters).

Mu masomo atangwa ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda (UR) harimo ay’ikoranabuhanga mu bya mudasobwa; ajyanye n’ubumenyi bwa siyansi bushyigikira ibikorwa by’amategeko (Forensic Science) n’andi ahesha umuntu impamyabumenyi za Kaminuza mu mwuga wa Gipolisi. Ibyo binajyana n’amasomo ya “Cadet” afasha umuyeshuri kurangiza ari umupolisi by’umwuga.

Uyu munsi bibarwa ko nibura abanyeshuri baturutse mu bihugu 22 bya Afurika bagannye iri shuri bagahabwa amasomo yo ku rwego rwo hejuru mu by’imiyoborere.

Umuyobozi w’iri shuri, CP Christophe Bizimungu, yasobanuye ko abamaze kwiga mu masomo ya “Senior Command and Staff Course” bose hamwe ubu ari 259, barimo 194 b’abanyarwanda.

Ati “Abo ni abayobozi bakuru muri Polisi, ni umubare munini mu by’ukuri.”

CP Bizimungu yavuze ko umusanzu ryatanze ari munini, kandi ugaragarira mu mikorere y’abayobozi ba Polisi barangije muri iri shuri ubona itandukaniro.

Ati “Abapolisi benshi ku rwego rw’igihugu bayobora inzego za Polisi ari mu ntara, ari ku buyobozi bukuru bwa Polisi, abenshi barangirije hano babona amasomo yo ku rwego rwo hejuru, ku buryo tubona ko ayo masomo yagize akamaro cyane.”

CSP Marie Rose Kampire ni umwe mu bapolisi b’u Rwanda bamaze umwaka muri iri shuri ari guhugurwa. Uyu mugore yinjiye muri Polisi y’u Rwanda mu 2011, nk’umu-engineer uzobereye ibyo gukora indege (Aircraft maintenance).

Ni urugero rw’umwe mu bapolisi b’u Rwanda ufite ubumenyi bwihariye mu kintu runaka kandi bafite ubunyamwuga mu kazi ke ko gusigasira ubusugire bw’abanyarwanda n’ibyabo.

Amaze umwaka akarishya ubwenge muri iri shuri, aho yigiye amasomo ari mu byiciro bitatu by’ingenzi. Harimo ajyanye n’ubuyobozi n’imiyoborere; ajyanye no gushaka amahoro no kurwanya amakimbirane cyo kimwe n’ajyanye no kuyobora ibikorwa byo gushaka amahoro mu Muryango w’Abibumbye.

CSP Kampire yavuze ko ubumenyi yavomye muri iri shuri, buzamufasha mu kazi ke bunafashe by’umwihariko urwego akorera.

Ati “Bizamfasha gusoza inshingano zanjye neza, kandi bifashe na Polisi y’u Rwanda kugirirwa icyizere n’abanyarwanda binyuze mu murimo unoze.”

CSP Modeste Bisangwa amaze imyaka 16 ari umwarimu muri iri shuri na mbere y’uko ryitwa Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda. Ashinzwe amasomo ahabwa Abofisiye bakuru.

Asobanura ko iri shuri rifite ubushobozi buhagije, binyuze mu mahugurwa abarimu bahabwa ku buryo bagira ubumenyi bubabashisha kwigisha abantu bakuru, hakiyongeraho n’imikoranire na Kaminuza y’u Rwanda.

Ati “Ku bijyanye n’ibikoresho, iri shuri rirabifite ndetse ubu turaganisha mu gukoresha ikoranabuhanga. Twaranabitangiye ku buryo mu gihe kiri imbere buri munyeshuri wese azaba akoresha mudasobwa ye, dufite n’uburyo bw’ikoranabuhanga butangirwamo ibizamini. Aho ni ho tugana kandi turabona ko turi mu nzira zo kuhagera.”

Mu bihugu byohereza abanyeshuri benshi kwiga muri iri shuri, harimo Namibia, Kenya, n’ibindi byo muri Afurika. Mu bagiye gusoza amasomo uyu mwaka, harimo SSP Muhamed Riziki Ally woherejwe na Polisi y’Igihugu muri Kenya.

Yavuze ko mu mwaka amaze yiga, amasomo yahawe ari ingenzi cyane ku rwego rushinzwe umutekano mu guhangana n’ibibazo biriho muri iki gihe.

Ati “Ubumenyi twakuye hano, buzagirira akamaro twe ubwacu n’inzego tubarizwamo. Harimo nk’ibijyanye n’imiyoborere, bitwigisha uko dukora yaba mu karere tubarizwamo, uko duhuriza hamwe n’abandi hari abatekereza ko umutekano ureba inzego ziwushinzwe, oya, ahubwo ureba buri wese. Aya masomo rero azadufasha kumenya uko duhuza n’abafatanyabikorwa mu kumenya uko tugomba gukorana.”

Abasoza amasomo muri iri shuri basabwa gukoresha ubumenyi bahawe mu guhindura imikorere yabo bwite n’aya bagenzi babo.

CP Bizimungu ati “Bamaze umwaka hano babana, abanyarwanda n’abanyamahanga, hari ubushuti bagiye bagirana ku buryo imikoranire yabo ikwiriye kwiyongera, bakamenya ko bakwiriye gukoresha uwo mubano kugira ngo bateze imbere inzego bakorera, tugafatanya twese kugira ngo duhangane n’ibibazo biterwa n’umutekano muke.”

Polisi y’Igihugu irashaka ko iri shuri rijya ku rwego rwo hejuru ku buryo isura yaryo iba ntangarugero. Ibyo bizajyana no kwimakaza ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, gushyiraho inyubako zigezweho kandi nyinshi no kuvugurura amasomo ritangirwamo.

Iri shuri ryafunguwe na Perezida Kagame mu 2013, ritangira kuba ikiraro cy'ubumenyi bw'abapolisi mu bijyanye n'imiyoborere ku buryo magingo aya benshi mu bari mu buyobozi bukuru bwa Polisi y'u Rwanda barinyuzemo
Uhereye ibumoso: Dr Agée Shyaka Mugabe wigisha muri Kaminuza y'u Rwanda; IGP Dan Munyuza; Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Gatabazi JMV n'Umuyobozi w'iri shuri, CP Christophe Bizimungu ubwo bari mu nama iheruka yiga ku mahoro, umutekano n'ubutabera yabereye muri iri shuri
CP Christophe Bizimungu uyobora iri shuri yavuze ko abarirangizamo baba bafite inshingano zo guhangana n'ibibazo by'umutekano byugarije Isi
Minisitiri w'Ubutabera unafite Polisi mu nshingano, Busingye Johnston, ubwo yitabiraga umuhango wo gutanga impabumenyi ku barangije muri iri ishuri mu mwaka ushize wa 2020
Abiga muri iri shuri bakora ingendoshuri zitandukanye mu gihugu. Aha bari basuye Ingoro y’imibereho y’abanyarwanda iri mu Karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)