Umushoferi wari utwaye imodoka yarumwe n'inzoka yahanutse mu kirere ubwo yari itwawe n'igisiga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mushoferi ari kuvurirwa mu bitaro byitwa Mwingi Level 4 nyuma y'aho iyi nzoka iguye mu modoka ye icitse iki gisiga igahita imuruma ukuboko ikamusigamo ubumara bwayo.

Umwe mu bari aho ibi bintu byabereye,yavuze ko ubwo iyi nzoka yari imaze kuva mu kirere ikaruma uyu mushoferi yahise aparika ku ruhande atabaza abantu baraza barayica,iki gikona yari icitse kiragaruka kirayitwara hanyuma uyu mushoferi ahita ajyanwa kwa muganga byihuse.

Uyu mushoferi witwa David Musyoka yabwiye TV yo muri Kenya KBC ko iki gisiga ari cyo cyari gitwaye iyo nzoka kiyita modoka yari atwaye.

Yavuze ko iyo nzoka yinjiye inyuze mu idirishya maze imuruma ku kuboko.

Yavuze ko yahise avuza induru abantu bari hafi barahurura barayica.

Ariko, mu gihe bari bacyibaza icyo bokora kuri iyo nzoka bari bamaze kwica, cya gisiga cyahise kigaruka gihita kiyitwara.

Uyu mugabo yabwiye KBC ko yumva ameze neza, nubwo icyo kintu kidasanzwe cyamubayeho catumye abaturage bibaza byinshi, bakabona ko iyo nzoka ari 'shitani'.

BBC



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/umushoferi-wari-utwaye-imodoka-yarumwe-n-inzoka-yahanutse-mu-kirere-ubwo-yari

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)