Umusirikare ukomeye muri FDLR yafatiwe mu rusengero i Masisi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiro Ntaramakuru by'Abafaransa (AFP) bitangaza ko umuvugizi w'uyu mutwe wa FDLR, yemeje ifatwa ry'uyu wari umwe mu basirikare bakuru b'uyu mutwe.

Uyu muvugizi wa FDLR yabwiye AFP ko Colonel Nshimiyimana Augustin yafashwe ku Cyumweru tariki 06 Kamena ubwo yari yagiye mu birori byo kubatiza, akaba yarafashwe ari mu rusengero ruherereye mu gace kitwa Ngungu muri Masisi.

Uwatanze amakuru kw'ifatwa rya Colonel Nshimiyimana Augustin yavuze ko yafashwe n'abantu bari bambaye imyenda ya gisirikare 'bari bazanye na moto esheshatu. Nyuma yo gufata Nshimiyimana Augustin bahise bamujyana.'

Vincent Karega usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na we yemeje amakuru y'ifatwa rya Colonel Nshimiyimana Augustin.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Ambasaderi Vincent Karega, yavuze ko Colonel Nshimiyimana Augustin yafashwe na FARDC mu mukwabo wo guhashya imitwe yitwaje intwaro iri muri DRC.

Mu minsi ishize, Perezida Antoine Félix Tshisekedi wa DRC, yatangaje ko ashyizeho iminsi 30 y'ibihe bidasanzwe mu Ntara za Kivu ya Ruguru na Ituri byo kurandura imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya turiya duce.

Muri biriya bice kandi habaye hashyizweho ubuyobozi bwa gisirikare kugira ngo kiriya gikorwa kigerweho.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Umutekano/article/Umusirikare-ukomeye-muri-FDLR-yafatiwe-mu-rusengero-i-Masisi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)