Umuvugabutumwa w'icyamamare TB Joshua yatabarutse ku myaka 57 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo washinze The Synagogue, Church of All Nations (SCOAN),urusengero rwari rufite na TV ikomeye y'ivugabutumwa yitwa Emmanuel TV yakoreraga i Lagos muri Nigeria yapfuye mu ijoro ryakeye.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rwe rwa Twitter,bugira buti 'The Synagogue, Church of All Nations na Emmanuel TV barabashimira urukundo rwanyu,amasengesho no kzirikana muri iki gihe kandi barasaba kwinjira mu buzima bwite bw'umuryango.

Ijambo rya nyuma ry'umuhanuzi,TB Joshua,ni 'Mube maso kandi musenge'.

Bwana TB Joshua yatabarutse nyuma gato yo kurangiza amasengesho muri uru rusengero rwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu.

TB Joshua ayagiye ahanura ibintu byinshi bimwe bikaba ndetse yari azwiho kuvura indwara zikomeye akoresheje amasengesho no kwirukana abadayimoni.

Ubusanzwe abantu babarirwa mu bihumbi za mirongo bitabiraga amasengesho ye, muri abo bayoboke be harimo na bamwe mu banyapolitiki bakomeye bo muri Afurika.

TB Joshua yavutse kuwa 12 Kamena 1963 yatabarutse kuwa 5 Kamena 2021.



Source : http://umuryango.rw/ubuzima-115/iyobokamana/article/umuvugabutumwa-w-icyamamare-tb-joshua-yatabarutse-ku-myaka-57

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)