Umuvugizi wa ADEPR yavuze ku kimwaro cy'abihayimana bijanditse muri Jenoside n'uruhare rw'itorero mu kwiyubaka - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa Pasiteri Ndayizeye yatanze mu muhango wo kwibuka abari abakirisitu, abapasiteri n'abayoboke ba ADEPR, Ururembo rwa Kigali bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iki gikorwa cyabereye kuri ADEPR Muhima, cyateguwe n'Ururembo rwa Kigali. Cyakozwe hubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19.

Umuvugizi wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko umwanya wo kwibuka ari uw'agaciro cyane kandi ari uguha icyubahiro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati 'Turi hano kugira ngo duhumurize abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyo twumva ubuhamya twongera kumva imbaraga z'Imana zitanga ubuzima kandi zirinda. Uyu ni umwanya dukwiye gukomeza kwibuka ariko tuniyubaka. Bikwiye gutuma twibaza icyo Imana ishaka, icyo yakurokoreye kugira ngo duhagarare mu murongo wo gukora ibyiza.''

Yashimye Perezida Kagame wayoboye urugamba rwo kubohora igihugu n'ingamba zashyizweho mu kubaka igihugu Abanyarwanda bifuza.

Ati 'Natwe nk'itorero twifuza umunsi ku wundi kureba umusanzu dukwiye gutanga. Iyo twubaka itorero tuba turi muri wa murongo wo kubaka igihugu.''

Pasiteri Ndayizeye yavuze ko mu kwibuka hashibukamo imbaraga yo kubaka ubumwe bwuzuye.

Ati 'Iyo twibuka abakirisitu, abapasiteri bishwe muri Jenoside ariko tukabona hari abagize uruhare muri iyo Jenoside twumva ari ikimwaro. Uyu ni umwanya mwiza wo kubwira abantu ko hakwiye guterwa intambwe yo kwihana no gutanga amakuru akenewe harimo no kugaragaza ahaba hari imibiri y'Abatutsi bishwe itarashyingurwa mu cyubahiro.''

Yavuze ko nubwo habayeho igihe hakigishwa amacakubiri, itorero ryigisha ubumwe, nta mpamvu yari ikwiye kubaho ituma abantu basubizwa muri izo nyigisho.

Ati 'Intego dufite ni iyo gukomeza kuba urumuri, umucyo. Mu biganiro nk'ibi tuvuga ko igihugu cyabaye umwijima mu gihe cya Jenoside, ingamba zose abantu bakwiye gufata ni iziganisha ku rumuri, urukundo dukomora kuri Kirisitu Yesu.''

Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yasabye abanyetorero kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi aho bava bakagera.

Yagize ati 'Kwibuka bituma tuzirikana ku bubi n'ubukana bw'indengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe. Ituma dutekereza gufata izindi ngamba zo gukomeza guhangana n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi.''

Yakomeje agira ati 'Amatorero yabaye indiri y'aho kwicira Abatutsi ndetse bamwe babigiramo uruhare. Uyu munsi amaze kugaragaza uruhare dushima, mu isanamitima no kurwanya ipfobya. Kwibuka tuniyubaka harimo rya sanamitima, kuremera abacitse ku icumu mukora no kurwanya abafite ingengabitekerezo n'abapfobya.'

Meya Rubingisa yasabye abakirisitu gufatanya bagakoresha urubyiruko ruri mu matorero ku buryo buri wese abigira ibye cyane ko muri iyi minsi ruri gukoreshwa kugeza no ku rwarokotse.

Yasabye abo muri Nyarugenge ko hakiri imyobo myinshi yakugunywemo abantu benshi ariko bakaba batarashyingurwa mu cyubahiro.

Mu kwibuka no gushimangira ukwiyubaka, ADEPR yatanze inkunga yo gusana inzu z'abarokotse Jenoside babiri barimo umwe wo mu Murenge wa Nyarugenge n'uwo mu wa Muhima.

Umuvugizi w'Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yunamiye inzirakarengane za Jenoside
Umushumba w'Ururembo rwa Kigali, Pasiteri Rurangwa Valentin, na we yitabiriye uyu muhango
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yunamiye abakirisitu ku rwibutso ruri kuri ADEPR Muhima
Umuvugizi w'Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe (ibumoso) n'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence mu muhango wo kwibuka abazize Jenoside
Uyu muhango witabiriwe n'abayobozi batandukanye barimo abo muri Biro Nyobozi ya ADEPR
Umuvugizi w'Itorero ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko bibabaje kuba hari abakirisitu n'abapasiteri bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, yavuze ko kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda bikwiye kujyana no gukumira icyakongera kugarura amacakubiri
Korali Jehovah Jireh yitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka muri ADEPR, Ururembo rwa Kigali
Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe inkunga izamufasha gusana inzu ye



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvugizi-wa-adepr-yavuze-ku-kimwaro-cy-abihayimana-bijanditse-muri-jenoside-n

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)