Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hashize iminsi igera kuri itanu hatangajwe amakuru ko Col Augustin Nshimiyimana wa FDLR yafashwe ariko amakuru n'uburyo yafashwemo ntiyajya ahagaragara.

Uyu munsi umuvugizi wa FDLR yatangaje ko ayo makuru ari impamo ko Col Augustin Nshimiyimana wo mu nyeshyamba za FDLR zirwanya ubutegetsi bw'u Rwanda kandi zigizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside mu Rwanda yafashwe ku cyumweru gishize muri Kivu ya ruguru agafatirwa mu rusengero

Col Nshimiyimana yabaye uwungirije ushinzwe iperereza muri FDLR hagati ya 2011 na 2019, yafatiwe mu gace kitwa Rubaya ka teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu ya ruguru, nk'uko umuvugizi wa FDLR abivuga.

Nkuko 'Curé Ngoma' yabitangarije BBC ati: 'Ni byo baraje bamusanga aho yari yagiye mu birori byo kubatirisha umwana we baramufata'. Ngoma avuga ko aho Nshimiyimana yafatiwe yari yahagiye mu bikorwa by'umuryango we bwite.

Mu kwezi gushize leta ya DR Congo yatangaje ibihe bidasanzwe mu ntara za Kivu ya ruguru na Ituri bigamije kurandura imitwe y'inyeshyamba irimo n'iyo mu bindi bihugu ihakorera ariko by'umwihariko kuva Perezida Felix Tshisekedi yajya ku butegetsi ntabwo imitwe irwanya u Rwanda byabahiriye, abenshi barishwe abandi bazanwa mu Rwanda.

Uwari umuyobozi mukuru wa FDLR, Gen Mudacumura yaguwe gitumo yicanwa n'abandi bamubaga hafi harimo n'umunyamabanga we wihariye Col Sixbert tariki ya 17/18 Nzeli 2019, naho Gen Musabyimana Juvenal wari uzwi nka Jean Michel Africa, Col Mpiranya Leo Cyprien basimburanye mu kuyobora RUD Urunana bicwa bakurikiranye umwaka ushize.

Col Augustin Nshimiyimana avuka mu cyahoze ari Komini Karago muri Perefegitura ya Gisenyi (Nyabihu y'ubu) akaba ari mubyara wa Col Nkundiye waguye mu ntambara y'abacengezi akaba na mubyara wa Col Nkundiye waguye mu ntambara y'abacengezi muri 1998 ndetse n'uwahoze ari umuvugizi wa FDLR, Nkaka Ignace wiyitaga Bazeyi Fils La Forge wafashwe akazanwa mu Rwanda avuye mu nama muri Uganda yari yatumiwemo na Perezida Museveni ngo bihuze na RNC.

Uwasimbuye Col Nkundiye ku buyobozi bwa FDLR ariwe Lt Col Dr Mugemanyi nawe yahise yicwa mu kwezi kumwe n'uwo yari asimbuye.
Ubu umutwe wa FDLR ishami rya gisirikari ariryo FOCA riyoborwa na Gen Pacifique Ntawunguka bita OMEGA.

The post Umuvugizi wa FDLR yemeje ko Col Augustin Nshimiyimana yafatiwe mu rusengero appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/umuvugizi-wa-fdlr-yemeje-ko-col-augustin-nshimiyimana-yafatiwe-mu-rusengero/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umuvugizi-wa-fdlr-yemeje-ko-col-augustin-nshimiyimana-yafatiwe-mu-rusengero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)