Umuyobozi muri REB yahamagajwe gutanga ubuhamya kuri Dr Isaac Munyakazi ufungiye ruswa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko Rukuru rwagombaga gusoma umwanzuro warwo ku bujurire bwa Dr Isaac Munyakazi wahamijwe icyaha cya ruswa agahanishwa gufungwa imyaka 10 no gutanga ihazabu ya Miliyoni 10.

Gusoma iki cyemezo byagombaga kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021 ntibyabaye ahubwo Urukiko Rukuru rwahamagaje Dr Sebaganwa Alphonse nk'umutangabuhamya muri uru rubanza.

Byavuzwe ko Dr Isaac Munyakazi yahuye na Dr Sebaganwa Alphonse akamusaba gufasha umuyobozi w'ishuri ushaka ko amufasha ko ikigo cye cyazaza mu myanya ya mbere ariko uriya muyobozi wari ushinzwe ibizamini muri REB yamubwiye ko bitashoboka.

Bivugwa ko Dr Sebaganwa yabwiye Dr Isaac Munyakazi ko ibyo bishobora kugiraho ingaruka ariko we agakomeza kumuhatiriza amubwira ko agomba gufasha uriya muyobozi w'ishuri ari we Gahima Abdu washinze ikigo Good Harvest School.

Nyuma ngo bose uko ari batatu, Dr Munyakazi, Dr Sebaganwa na Gahima baje guhurira kuri hoteli imwe yo mu Mujyi wa Kigali bakizeza Gahima ko nabafasha bazamugororera.

Amanota yaje gusohoka kiriya kigo kiza mu myanya ya mbere, nyuma baza kongera guhurira i Nyarutarama, barasangira ubundi Gahima aza kwaka Dr Sebaganwa urufunguzo rw'imodoka ye, aragenda arafungura ashyiramo ibihumbi 500 Frw.

Gahima Abdu we ahakana ibyo ashinjwa akavuga ko atigeze atanga iyo ruswa ndetse agasaba ko hazakorwa ibimenyetso bya gihanga ko yaba yarakoze kuri ariya mafaranga. Urukiko rwimuriye urubanza tariki 10 Nzeri 2021.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Umuyobozi-muri-REB-yahamagajwe-gutanga-ubuhamya-kuri-Dr-Isaac-Munyakazi-ufungiye-ruswa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)