Umuyobozi wa APR FC yagarutse ku hazaza h'umu... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Umuyobozi w'ikipe y'ingabo z'igihugu , APR FC, nyuma y'amatora y'umuyobozi wa FERWAFA, Lt General Mubarak Muganga yagarutse ku makuru n'ubuzima burambye bw'iyi kipe ndetse anakuraho urujijo ku makuru yagendaga avugwa.

Lt Gen Mubarak Muganga yavuze ko hari amakuru yumvise ko Buteera Andrew yaba yararozwe ariko atari byo kuko Buteera Andrew arwaye. Yavuze kandi ko uyu mukinnyi batazamurekuza. Yagize ati: "Hari amakuru twumvise ku bijyanye na Buteera Andrew ariko cyereka niba biba mu mu yandi makipe, ariko twebwe oya". 

"Umukinnyi ararwaye yivuriza i Kanombe, abaganga bafite uburyo bagenda bagena igihe ari bwitoze igihe ari buruhuke tukamurwaza nk'uko umuntu yarwaza umuntu mu muryango kuko APR FC turi umuryango kugeza aho azakirira agakina cyangwa akajya mu zindi nshingano. Ariko ntitwatandukana na we ngo kuko arwaye cyangwa habaye iki."


Buteera Andrew ni umwe mu bakinnyi batangiranye na gahunda y'abakinnyi b'abanyarwanda muri APR FC 

Lt Gen Mubarak Muganga kandi yagarutse ku mutoza Adil ku bijyanye n'isozwa ry'amasezerano ndetse no kuba yava muri iyi kipe. Yakomeje agira ati "Ku bijyanye n'umutoza Adil aracyari umutoza wa APR FC. Ntabwo tugenga byose, umuntu nanone mu masezerano aba afite uruhande rushobora gutuma dutandukana cyangwa abonye ahandi ahahira harushijeho yakwigendera".

"Ariko ku mutoza Adil uko namusanze, nababwiye ko ikipe y'igihugu ya Maroc y'abatarengeje imyaka 23 yamushatse ariko akababwira ko atagenda kuko agifite amasezerano na APR FC, n'iyi minsi niko bimeze. Ibyo adukorera natwe biratunyura uretse aho atanogeje neza ubushize kuko twari twamusabye kugera kure hashoboka, ariko kuko byari mu mwaka we wa mbere ntitwari kumuciraho iteka, twe rero twumva tukimukeneye kandi na we arakifuza gukorana na twe".

Ku kibazo cya Sugira Ernest, Lt General yavuze ko Sugira igihe cye cyarangiye muri APR FC. Yagize ati "Sugira we igihe cyo kubana na we cyararangiye, yari amezi nk'atandatu ashize, ubu ni umukinnyi wakwigendera uko ashatse". 

APR FC igomba guhagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League ku nshuro ya kabiri yikurikiranya nyuma y'uko umwaka ushize basezerewe na Gor Mahia mu cyiciro kibanza.


Ali amaze gutwara ibikombe bibiri bya Shampiyona adatsinzwe



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/107008/umuyobozi-wa-apr-fc-yagarutse-ku-hazaza-humutoza-adil-sugira-ernest-ndetse-na-butera-byavu-107008.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)