Umwaka w'impfabusa kuri Rayon Sports, akababaro n'agahinda k'abakunzi bayo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bidasubirwaho ikipe ya Rayon Sports ntishobora kwegukana igikombe cya shampiyona ndetse nta nubwo izasohokera u Rwanda mu mikino nyafurika, bivuze ko uyu mwaka nawo ubaye impfabusa kuri iyi kipe yambara ubururu n'umweru ikunzwe na benshi mu Rwanda, abakunzi bayo bo ntibarabyakira.

Ku munsi w'ejo hashize tariki ya 16 Kamena 2021, Rayon Sports yari yakiriye APR FC mu mukino w'umunsi wa 5 w'amakipe ahatanira igikombe, waje kurangira ari 1 cya APR FC ku busa bwa Rayon Sports.

Gutsindwa uyu mukino byahise biyikura mu rugamba rw'igikombe ndetse iva no mu makipe ashobora gusohokera u Rwanda, kuko mu gihe hasigaye imikino 2, APR FC na AS Kigali zifite amanota 13, Rayon Sports ifite amanota 5 mu gihe yatsinda imikino isigaye yagira 11 bivuze ko itageza 13 zifite, kandi hakaba hazasohoka ikipe ya mbere n'iya kabiri.

Nyuma yo gutsindwa uyu mukino, benshi mu bafana ba Rayon Sports bari kuri Stade bacitse intege, bamwe no kuvuga biranga, umufana ukomeye wa Rayon Sports, Rwarutabura, ubwo ISIMBI yamutungaga micro yafashwe n'ikiniga kuvuga biranga neza ahubwo azenga amarira mu maso.

Nkunda Macth w'i Kirinda we yavuze ko batsinzwe ndetse batazanasohoka ariko byose batakaje umukino kubera umusifuzi n'umutoza.

Ati'turatsinzwe urumva ariko umusifuzi yatwibye, reba nk'iriya penaliti yatwimye, mwagiye mubabwira ko n'i Burayi bazitanga, igitego cyo k'umunota wa nyuma byo ni umutoza wasimbuje nabi rwose. Nsigaye ku rugo ariko ndababaye, ndababaye nta kindi narenzaho muvandi.'

Undi mufana wa Rayon Sports we wari wasazwe n'umujinya n'agahinda avuga ko atumva ukuntu ikipe ye imaze kuba intsina ngufi kuri uru rwego.

Ati'umva nkubwire amazina yanjye si ngombwa, gusa ndababaye, umukeba yongeye kunkubita? Harya ubu ntibirangiye nzasohoka? Ni agahinda nukuri, ikipe yacu barayishe ntabwo njye mbyumva neza rwose, reba nk'abakinnyi batuguriye, ubundi se wabatuma igikombe? Ngo babashyiriyeho amamiliyoni kugira ngo baze mu myanya 2 ya mbere? Niyo bashyiraho miliyari. Reka nicecekere.'

Uyu ugiye kuba umwaka wa 3 ikipe ya Rayon Sports idasohoka kuko mu myaka 2 iheruka (2019-2020 na 2020-2021) hasohotse APR FC na AS Kigali.

Gutsindwa na APR FC umukino w'ejo, byatumye umwaka wa Rayon Sports uhinduka impfabusa
Abafana ba Rayon Sports imyaka 3 irihiritse nta byishimo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwaka-w-impfabusa-kuri-rayon-sports-akababaro-n-agahinda-k-abakunzi-bayo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)