Umwana ararira nyina ntiyumve! Ni inde umanukana na AS Muhanga? Ni Gasogi, Sunrise, Mukura cyangwa Etincelles? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

'Sinzi umunsi isaha n'igihe, ariko nzaza mbatunguye!' Ayo ni amwe mu magambo abemera Imana bumva kenshi avugwa n'abihayimana aho baba bavuga ko ari yo Yesu yasize avuze mbere yo kuva mu Isi, uku gutungurwa niko gushobora kubaho ku munsi wa nyuma w'amakipe ahatanira kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.

Shampiyona y'iki cyiciro igeze aho umwana arira nyina ntiyumve, amwe mu makipe y'ibigugu atarebye neza ashobora kwisanga yamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Imibare igaragaza iki?

Kugeza ubu ikipe ya Kiyovu Sports ifite amanota 13 na Musanze FC ifite 12 niyo makipe yamaze kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere, AS Muhanga yamanutse isigaje kumenya iyo bizajyana.

Amakipe 5 ari yo Gasogi United, Sunrise FC, Mukura VS, Etincelles na Gorilla zirishakamo ikipe igomba kumanukana na AS Muhanga.

Kiyovu Sports ifite amanota 13, Musanze FC ifite 12, Sunrise FC ifite 9 izigamye ibitego 6. Gasogi United ifite 9 izigamye ibitego 5, Etincelles ifite 9 izigamye ibitego 3, Mukura VS ifite amanota 8 na Gorilla ifite 7.

Iyi shampiyona izasozwa ku wa Mbere, Gorilla FC yakira Sunrise ku Mumena, Etincelles yakira Musanze i Rubavu, Gasogi United yakira Kiyovu Sports mu Bugesera na Mukura VS yakire AS Muhanga i Huye.

Aya makipe uko ari 5 buri imwe ishobora kumanuka. Amakipe afite amanota 9 yo arasabwa kunganya gusa akizera kuguma mu cyiciro cya mbere, ni mu gihe Gorilla ifite 7 na Mukura VS ifite 8 zo zisabwa gutsinda byanze bikunze kugira ngo zigume mu cyiciro cya mbere.

Mu gihe Sunrise FC yatsindwa aya makipe yandi uko ari ane agatsinda niyo yasigara, mu gihe Gasogi United yatsindwa na Kiyovu Sports niyo yasigara. Gorilla iramutse inganyije Mukura igatsinda ibitego biri munsi ya 5, Mukura yasigara ariko itsinze 5, Gorilla niyo yamanuka.

Kiyovu Sports yamaze kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere
Musanze FC nayo yamaze kuguma mu cyiciro cya mbere
AS Muhanga yamaze kumanuka
Gorilla ishobora kwisanga yasubiye mu cyiciro cya kabiri
Mukura VS irasabwa gutsinda AS Muhanga
Sunrise FC nayo irarwana no kutamanuka
Gasogi United nireba nabi nayo ishobora kumanuka
Etincelles FC nayo iri ku kagozi



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umwana-ararira-nyina-ntiyumve-ni-inde-umanukana-na-as-muhanga-ni-gasogi-sunrise-mukura-cyangwa-etincelles

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)