Iki cyumba cyatashywe ku mugaragaro cyubatswe ku bufatanye n’umushinga w’Ikigo cy’Abadage cyita ku iterambere (GIZ-MIP), hagamijwe gufasha abanyeshuri biga muri iyi Kaminuza gukurikirana amasomo yabo bifashishije ikoranabuhanga, dore ko bahabwa ubumenyi n’abarimu bari muri Kaminuza ya Kiel yo mu Budage, binyuze mu mikoranire myiza iri hagati ya GIZ-MIP na UR.
Ubufatanye bwa UR na GIZ mu iterambere ry’uburezi mu Rwanda si ubwa none kuko iki kigo gisanzwe ari umuterankunga wa Kaminuza muri gahunda zitandukanye zirimo ubushakashatsi, gutanga ibitabo by’abanyeshuri, mudasobwa n’ibindi bigamije kongera ireme ry’uburezi.
Umuyobozi Ushinzwe Imishinga, Politiki y’Ubukungu n’Ishoramari muri GIZ-MIP, Ksenija Maver, yavuze ko kubaka icyo cyumba biri mu rwego rwo guteza imbere ikoranabuhanga no korohereza abanyeshuri mu myigire.
Ati “Nk’uko mwabibonye iri shuri rifite ikoranabuhanga ryisumbuyeho, birafasha abanyeshuri gukurikirana amasomo yabo bari i Kigali na mwarimu ari muri Kaminuza ya Kiel, kandi iri koranabuhanga rirabafasha bakamera nk’aho bari kumwe mu ishuri. Muri ibi bihe bya Covid-19, ni ingenzi cyane kuko amasomo ashobora gukomeza, kandi bitewe ahanini n’uko icyorezo cyagize ingaruka nyinshi si ngombwa ko abanyeshuri n’abarimu bahurira hamwe.”
Maver yavuze ko iri koranabuhanga rizajya rikoreshwa n’abanyeshuri bose ba Kaminuza y’u Rwanda, aho kuba abanyeshuri biga ’Masters’ gusa, rishobora kandi kwifashishwa mu nama z’ubuyobozi bwa Kaminuza zabaye hifashishijwe ikoranabuhanga.
Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubukungu, Dr Charles Ruhara, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha abanyeshuri bagorwaga no kubona internet.
Ati “Kubera Covid-19, hashyizweho gahunda yo gukurikirana amasomo hifashishijwe ikoranabuhanga, ariko hari igihe usanga umunyeshuri akoresheje mudasobwa ngendanwa ariko ntabashe gukurikira neza amasomo bitewe na Internet nkeya cyangwa ntanabone mwarimu, ariko nk’ubu abanyeshuri arabigisha neza bamureba akandika bamureba. Turumva ko ari byiza cyane biradufasha.”
Uyu mwarimu yagaragaje ko n’ubwo gukoresha ikoranabuhanga ari izingiro ry’ubumenyi, hari imbogamizi y’uko iki cyumba kikiri gito, bityo agaragaza ko uko ubushobozi buzagenda buboneka ariko hazongerwa ibyumba nk’ibyo kugira ngo bibashe kwifashishwa n’umubare munini w’abanyeshuri.
Umwe mu banyeshuri bari kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, Sebeza Celestin, yagaragaje ko ari inyungu kuri bo kuko hari bamwe batari bafite imashini zigezweho zibafasha mu myigire.
Yagize ati “Biradufasha cyane. Birumvikana ko tugiye gutsinda kurushaho noneho na mwarimu aho yigishaga abanyeshuri batamukurikiye, bigiye gutuma bamukurikira bityo bitume ireme ry’uburezi rikomeza kuzamuka ndetse n’ubumenyi bw’abanyeshuri buzamuke muri rusange.”
Kuva mu 2018, GIZ yatangaje ko imaze gukoresha amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe mu bikorwa bitandukanye iteramo inkunga Kaminuza y’u Rwanda, harimo kubaka icyo cyumba cy’ikoranabuhanga, amahugurwa, ibitabo by’abanyeshuri, gufatanya mu bushakashatsi, ndetse n’amafaranga ya buruse ahabwa abanyeshuri bari kwiga mu cyiciro cya gatatu cya Kaminuza.