Urubanza rwa Kwizera Olivier rwasubitswe by'igihe gito #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubanza umunyezamu Kwizera Olivier akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha urumogi rwasubitswe by'igihe gito, ni nyuma y'uko umwe mu bareganwa yabuze umwunganira mu mategeko bahitamo kumutegereza

Uyu munsi nibwo hatangiye kuburanishwa mu mizi urubanza umunyezamu wa Rayon Sports, Kwizera Olivier aregwamo icyaha cyo gukoresha urumogi aho yahakanye ibyo aregwa.

Kwizera Olivier n'itsinda ry'abantu 7 barimo umukinnyi Runanira Amza, batawe muri yombi tariki ya 4 Kamena 2021 bari kwa Kwizera Olivier Kicukiro, bakaba barafashwe barimo banywa ikiyobyabwenge cy'urumogi.

Nyuma yo gufatwa bakaba bahise bajyanwa gufungirwa muri Sitasiyo ya RIB Kicukiro aho bahise bajya no gupimwa muri Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

Nyuma yo gukusanya ibimenyetso uyu munsi nibwo hatangiye kuburanishwa uru rubanza mu Rukiko rwa Kicukiro.

Uru rubanza rwagombaga gutangira saa 8h rwatangiye saa 9h zirenzeho iminota mike, nyuma rwaje gusubikwa by'igihe gito nyuma y'uko ubwo bari bamaze gusomerwa imyirondoro n'ibyo baregwa, basanze hari umwe utari ufite umwunganira mu mategeko aho yari atarahagera, abazwa niba yiburanira asaba ko bategereza umwunganira, bisaba ko uru rubanza rwaba rusubitswe igihe gito kugira ngo bamutegereze.

Uko ari 8 bane barimo Kwizera Olivier na Runanira Amza bahakanye ibyo baregwa aho bavuze ko uwo munsi batarukoresheje, ni mu gihe abandi babihakanye.

Ibisubizo byo muri Laboratwari byagaragaje ko Kwizera Olivier mu nkari ze harimo 506ng/ml mu gihe Amza ari 112ng/ml ni mu gihe umuntu muzima aba afite 20ng/ml.

Bamwe mu bakinnyi bari baje kumva urubanza rwa Olivier harimo kapiteni wa Police FC, Nsabimana Aimable, Usengimana Faustin, Usabimana Olivier na Mico Justin nabo bakinira Police FC n'umunyezamu wa Espoir FC, Hategekimana Bonheur.



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/uruba-rwa-kwizera-olivier-rwasubitswe-by-igihe-gito

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)