Urubanza rw’abahoze ari inyeshyamba za P5 na RUD-Urunana rwakomeje -

webrwanda
0

Ubushinjacyaha bwashingiye ibirego ku bitero byagabwe mu Rwanda mu Ukwakira 2019, ubwo inyeshyamba 67 zinjiraga ku mupaka w’u Rwanda zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagashyikira mu Karere ka Musanze mu Kinigi, bakagaba igitero cyahitanye abaturage b’inzirakarengane 14, bishwe mu buryo buteye agahinda kuko bamwe bitewe ibyuma, abandi baterwa ubuhiri, mbere y’uko ingabo z’u Rwanda zitabara zikica inyeshyamba 19, izindi zigakwira imishwaro.

Abari imbere y’Urukiko ni abafashwe uwo munsi ndetse n’abandi bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye, bose hamwe bakaba ari 36, buri wese muri bo akaba ari guhabwa umwanya wo kwiregura ku byaha ashinjwa.

Mu bireguye harimo Kabayija Seleman wahoze ari Sous- Lieutenant ndetse akaba yari no mu basirikare bakuru b’izi nyeshyamba ndetse akaba yarabashije no gutoroka icyo gitero.

Mu Rukiko, uyu mugabo yireguye avuga ko ubwo bajyaga kugaba ibitero babikoze bashaka kwihimura ku gisirikare cy’u Rwanda, nyuma y’uko bari bamaze iminsi baraswaho n’ingabo za Congo muri gahunda icyo gihugu cyari gifite yo kwirukana imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwacyo.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ubwo bwiregure budafite ishingiro kuko iyo aba barwanya baza kuba bashaka kwihimura gusa, bari kurwanya ingabo aho kwica abaturage basanzwe.

Abiregura bavuze ko ibitero byatumye bihimura, byari byagabwe n’ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’ingabo za Congo, ariko ubushinjacyaha bwavuze ko nta shingiro ubwo bwiregure bufite, kuko izo nyeshyamba zitari zifite uburenganzira bwo kuba mu mitwe y’iterabwoba, kandi ko ingabo za Congo zari zifite uburenganzira bwo kurwanya iyo mitwe, kuko ihungabanya umutekano.

Mu bwiregure bwabo kandi, aba barwanyi bavuze ko bishe abaturage kuko bari bategetswe n’abayobozi babo kuzica gusa ababitambitse, kandi abaturage bishwe bakaba bitambitse izo nyeshyamba.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ubu bwiregure budafite ishingiro kuko abenshi mu bishwe basanzwe mu ngo zabo, ibyerekana ko batari babarwanyije.

Abahoze ari inyeshyamba mu mitwe ya P5 na RUD-Urunana bari kuburanishwa mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)