Urubyiruko rwo muri JCI Rwanda rwibutse Jenoside, ruhamagarirwa kunga ubumwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Junior Chamber International ni umuryango mpuzamahanga ukorera mu bihugu bisaga 115. Mu Rwanda watangiye muri 2005 ndetse urubyiruko rugera kuri 200 nirwo rubarizwamo kugeza ubu.

Mu ruzinduko rw’iminsi itanu mu Rwanda, Umuyobozi wungirije ku rwego rwa Afurika no muri Aziya, Zandile Makhoba yasuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi asaba urubyiruko ko ibyabaye byagejeje kuri Jenoside bitazongera kubaho.

Yagize ati “Nyuma yo gusura uru rwibutso wumva umubabaro, nk’uko nahoze ndeba ubutumwa bw’abarokotse n’amafoto agaragaza ibyabaye bitari ibya kimuntu. Birumvikana bisaba inzira ndende kongera gufasha uwakomerekejwe n’ayo mateka, n’ubwo ibyo bikomere, akababaro n’agahinda gashobora gutera u Rwanda gukora neza, kugirirana neza no kwereka buri wese ko umukeneye. Abanyarwanda bakwiye gushingira ibyiringiro byabo mu kwigira, bakumva ko nta n’umwe uzigera abubakira ejo hazaza uretse bo ubwabo.”

Yakomeje agira ati “Buri wese akwiye kubigira nk’inshingano guharanira ko bitazongera, bidashingiye aho duturuka by’umwihariko Abanyafurika nitwe dukwiye gufata iya mbere mu kwirinda. Mbere yo kugira icyo dukora birakwiye ko tubanza gutekereza ku ngaruka zacyo kandi nk’uko intego y’uyu mwaka ari ukwibuka twiyubaka dukeneye kumva koko ko twiyubatse. Urubyiruko rwo rukwiye kwigira kuri aya mateka kandi rufite inshingano zo kubaka u Rwanda rwiza rw’ahazaza.”

Umuyobozi wa JCI mu Rwanda, Origene Igiraneza, yasabye urubyiruko rugenzi rwe kurushaho guharanira ubumwe no gusenyera umugozi umwe.

Ati “Nk’Abanyarwanda kwibuka ni inshingano yacu kubera ko tuba twibuka abacu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi akaba ari n’umwanya mwiza cyane nkatwe urubyiruko wo kongera kwitekerezaho no kwisuzuma, kudatandukira inshingano zacu no guharanira ibyiza.”

“Icyo bitwigisha ni ukugira ngo twebwe nk’abato dushyire imbaraga cyane mu gukora ibyiza, guharanira amahoro ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside hano mu Rwanda ndetse n’ahandi ku Isi. Kugira ngo igihugu gitere imbere n’uko twese dusenyera umugozi umwe, tugafashanya, tukubaka igihugu twese dukunze kitarangwamo intambara.”

Umuyobozi JCI Kigali Youth, Cyuzuzo Pacifique na we yavuze ko ibikorwa byo kwibuka byongera kubigisha ko bakwiye gukorera mu bumwe nk’urubyiruko mu rwego rwo guharanira imiyoborere myiza kandi yimakaza uburenganzira bwa muntu ari nayo miyoborere yari yarabuze.

Ibikorwa byo kwibuka byakomereje ku ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyoroze cya Covid-19 baganirizwa ku buryo bwo gufasha urubyiruko kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gufasha abahuye n’ibibazo by’ihungabana mu bihe byo kwibuka.

Hari hitabiriye bake mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid 19
Ubwo bahabwaga amabwiriza bari bugendereho mu gusura urwibutso
Umuyobozi JCI Kigali Youth (uwa mbere uhereye iburyo) Cyuzuzo Pacifique yavuze ko ibikorwa byo kwibuka byongera kubigisha ko bakwiye gukorera mu bumwe
Bakurikiranye ubuhamya bw'abarokotse Jenoside biyemeza kurandura ingengabitekerezo yayo
Bafashe umunota wo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi
Umuyobozi wa JCI mu Rwanda Origene Igiraneza yasabye urubyiruko rugenzi rwe kurushaho guharanira ubumwe no gusenyera umugozi umwe
Zandile Makhoba yavuze ko abanyarwanda bakwiye guharanira kwiyubaka ubwabo
Abitabiriye ni abahagarariye abandi muri uyu muryango
Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ni rumwe mu bibitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 (Ifoto: Kigali Genocide Memorial)

Amafoto: Yuhi Augustin




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)