Mu ruganda rwagati rusanzwe rukoreramo Ferrari, i Maranello mu Majyaruguru y'u Butaliyani ni ho aberekana imideli batambutse bambaye imyenda yitiriwe Ferrari bwa mbere mu mateka yarwo.
Mu mabara menshi atandukanye yiganjemo umutuku n'umuhondo nk'uko asanzwe ari aya Ferrari, bamuritse iyi myenda yambarwa n'abagabo ndetse n'abagore.
Umuyobozi wa Ferrari John Elkann yagize ati “Iri murika ryabereye mu ruganda mu rwego rwo gushyigikira indashyikirwa mu guhanga udushya n'ubugeni bw'Abataliyani”.
Ku wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021 nibwo iyi myenda yagiye ku isoko kugira ngo abayishimye nyuma yo kuyimurika bashobore kuyigura. Umwe mu bayikoze yahoze akorera andi masosiyete akomeye asanzwe akora imyenda nka Giorgio Armani, Dolce & Gabbana na Rocco Iannone.