Urukiko rwateye utwatsi icyifuzo cyo kurekura Kabuga, abamwunganira basaba kongererwa igihe cyo kwitegura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urubanza ruregwamo Félicien Kabuga rwasubukuwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 01 Kamena 2021 mu gihe hari hashize amezi atandatu rusubitswe.

Urukiko rwatangiye iburanisha rumenyesha uregwa n'abamwunganira ko rwanze icyifuzo cyo kumurekura bari batanze bavuga ko adafite ubushobozi bwo kuburana kubera iza bukuru n'uburwayi.

Urukiko rwavuze ko ubuzima bwa Félicien Kabuga bukurikiranirwa hafi ku buryo nta mpungenge zo kuba yakurikiranwa afunze.

Umunyamategeko Me Emmanuel Altit wunganira Kabuga, yasabye Urukiko kongererwa igihe cyo gutegura urubanza kuko bahuye n'imbogamizi mu kwegeranya ibimenyetso.

Uyu munyamategeko avuga ko bafite impungenge zijyanye no gucungira umutekano abatangabuhamya bazashinjura Kabuga.

Yavuze kandi ko hari izindi nzitizi zo gukorera muri ibi bihe by'icyorezo cya COVID-19 akavuga ko itariki 22 Ukwakira 2021 yo gutangiriraho urubanza yaba ari hafi cyane kubera akazi kanini bafite gukora.

Uyu munyamategeko yagize ati "Uruhande rwacu ruri mu bihe bigoye gukoreramo, mu gihe Ubushinjacyaha bwagize imyaka myinshi yo gutegura urubanza twebwe ubu dufite imbogamizi zirimo n'ikipe ntoya."

Urukiko rwavuze ko ruzatangaza itariki y'igihe urubanza rwo mu mizi ruzatangirira, gusa Umucamanza Iain Bonomy uyoboye Inteko iburanisha uru rubanza, asaba uruhande rwunganira uregwa gukora ibishoboka byose kugira ngo mu gihe gisigaye cy'umwaka kitazabafata.

Muri iri buranisha Kabuga ufatwa nk'umuterankunga w'imena wa Jenoside Yakorewe Abatutsi, ntiyagaragajwe mu mashusho uretse kuba yumvikanye mu magambo macye kandi mu ijwi riri hasi cyane ubwo yabazwaga niba ari kumva Umucamanza.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Urukiko-rwateye-utwatsi-icyifuzo-cyo-kurekura-Kabuga-abamwunganira-basaba-kongererwa-igihe-cyo-kwitegura

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)