Muri Mata 2021, nibwo ubuyobozi bw’Urugaga rw’Abagenagaciro b’Umutungo Utimukanwa mu Rwanda, bwashyizeho ikoranabuhanga ryifashishwa mu gutanga akazi mu banyamuryango barwo.
Ubu iyo umuturage akeneye umugenagaciro bimusaba kwandikira urugaga rwabo akoresheje ubwo buryo bw’ikoranabuhanga bukaba ari bwo bumuhitiramo uwo bazakorana mu gihe mbere ari umuturage wamwishakiraga.
Abagenagaciro batandukanye babwiye IGIHE ko batishimiye iryo koranabuhanga rigena uko babona akazi kuko bibagusha mu gihombo.
Umwe muri bo utashatse ko imyirindoro ye ishyirwa mu itangazamakuru, yagize ati “Muri iki gihe ntiwabona umukiriya ngo umukorere ‘systeme’ atari wowe yahisemo, urumva ko ari ibintu bitumvikana. Ubwo buryo si bwiza buri kuduhombya cyane kuko abantu bose badakora kimwe.”
“None se wowe waba umaze imyaka 15 mu kazi ukagira uburambe n’ubushobozi nk’umugenagaciro ukirangiza amashuri? Ikibazo kinarimo ni uko usanga hari igihe ubwo buryo buha akazi abagenagaciro bakora nko muri Leta kandi baba basanzwe bakora ugasanga inyungu zose nibo zijeho gusa.”
Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa mu Ishyirahamwe ry’Ibigo by’Imari AMIR, Jackson Kwikiriza, yemeza ko bamaze kwandikira uru rugagara barumenyesha ko batishimiye iyi mikorere y’iri koranamuhanga.
Ati “Ntabwo ubu buryo (Système) twabwishimiye kuko icya mbere umukiriya ku giti cye ni we winjiramo agasaba ko akorerwa igenagaciro ikamuha telefone z’umugenagaciro akamuhamagara akajyana idosiye ku kigo cy’imari arimo gusabamo amafaranga kandi ikigo cy’imari nticyimuzi, nticyizi niba iyo raporo yujuje ubuziranenge.”
Yongeyeho ko iri koranabuhanga ryatumye ibigo by’imari n’amabanki bifata icyemezo cyo kutaguriza abakiriya b’abagenagaciro mu kwirinda ko bwahomba.
Ati “Ibigo by’imari bikavuga biti twebwe ibi bintu ntabwo twabikora, ese turaha umuntu amafaranga yacu turamutse duhombye twamukura he? Twamubaza iki ko nta kazi twamuhaye? None se turamuha amafaraga kandi nta masezerano twagiranye, aho niho ikibazo kiri.”
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagenagaciro b’Umutungo Utimukanwa mu Rwanda, David Dushimimana, na we yemeza ko amabanki n’ibigo by’imari byabandikiye bibabwira ko bitishimiye ubu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa mu guha abagenagaciro akazi.
Ati “Mbere wasangaga hagaragara ruswa no kwikubira imirimo ariko icyo navuga ni uko tutashyizeho iri koranabuhanga dushaka kugira uwo tubangamira kuko hari ababushimye n’abatarabushimye ariko tugiye gukurikirana turebe niba bufasha igihugu cyangwa ntacyo bugifasha nitubona bubangamye tuzabukuraho.”