Ururimi rw'amarenga ruracyari inzitizi mu guha ubutabera abagore n'abakobwa bafite ubumuga - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Igikorwa cyo kumurika Ibyavuye muri ubwo bushakashstsi bwakozwe mu 2019, cyabaye ku wa 11 Kamena aho cyari cyitabiriwe n'inzego zitandukanye zagaragaje ko hakwiye kwihutishwa gahunda yo kwigisha ururimi rw'amarenga abakora mu nkiko n'abafite aho bahurira na zo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ihuriro ritanga ubufasha mu by'amategeko mu Rwanda LAF, Me Andrews Kananga, asobanura iki kibazo yagaragaje ko hari abashobora kurenganwa biturutse ku kuba abacamanza n'abunganizi mu by'amategeko cyangwa abashinjacyaha batazi ururimi rw'amarenga.

Ati 'Hari ikibazo kikibangamiye abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva nk'uko twabibonye mu bushakashatsi, usanga inyandiko zikoreshwa mu butabera n'abazi gusoma batabasha kuzisoma. Uburyo bwo gutanga ikirego hifashishijwe ikoranabuhanga rya IECMS ntibworohereza abafite ubumuga bwo kutabona. Ururimi rw'amarenga ni ikibazo kuko benshi bakatirwa batabonye umwanya wo kwiregura kubera ko nta basemuzi bafite'.

Kuri iki kibazo cy'ururimi rw'amarenga hatanzwe urugero rw'umuhungu wahamijwe icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w'umukobwa akatirwa burundu ariko nyuma akaza gufashwa na LAF akagirwa umwere.

Ati 'Umwana w'umuhungu yafashwe akekwaho icyaha cyo gufata ku ngufu, nta rurimi rw'amarenga yari azi n'abacamanza ntarwo bari bazi kimwe n'abafasha mu by'amategeko. Yaje gukatirwa burundu, ajuriye bamukatira imyaka 12 kandi ntaho yari yarigeze abasha kwiregura. Baratugannye nka LAF ni bwo twafashe amezi atatu yo kumwigisha ururimi rw'amarenga aho yari muri gereza, tumushakira umwunganira mu mategeko biza kurangira abaye umwere ku cyaha yashinjwaga.'

Mu bindi byagaragajwe nk'imbogamizi ku butabera buhabwa abagore n'abakobwa bafite ubumuga ni ikibazo cy'amategeko yambura abafite ubumuga bwo mu mutwe kuba batanga ubuhamya mu gihe bakorewe ihohotera, hakiyongeraho n'imyumvire itarahinduka kuri bamwe bari mu nzego z'ubutabera.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Umuryango nyarwanda w'abagore bafite Ubumuga UNABU,Mushimiyimana Gaudance, yagize ati ' Ufite ubumuga bwo mu mutwe usanga amategeko atamuha ububasha bwo gusobanura ibyamubayeho cyangwa ibyo yakorewe, hari kandi ikibazo cy'imyumvire usanga abantu bakibabonera mu ndorerwamo yo kubatesha agaciro bigatuma babaha ubufasha mu butabera butanoze.'

Nubwo hari intambwe imaze guterwa mu mategeko arengera abafite ubumuga by'umwihariko abagore n'abakobwa, UNABU irasaba ko abafite ubumuga cyane ubwo mu mutwe bajya bahabwa ubufasha mu butabera batishyujwe ikiguzi cy'ibyo bakorewe, kandi amategeko akibabuza guhabwa serivisi zinoze mu butubera agakurwaho.

Ihuriro ritanga ubufasha mu by'amategeko mu Rwanda LAF, rishima politiki ya leta iherutse gushyirwaho ifasha korohereza abafite ubumuga kubona ubutabera by'umwihariko ingingo ijyanye no kwiga ururimi rw'amarenga ku bakora mu nkiko.

Inzego zitandukanye zagaragarijwe ibyavuye mu bushakashatsi bwakozwe ku mbogamizi abagore n'abakobwa bafite ubumuga bahura na zo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ururimi-rw-amarenga-ruracyari-inzitizi-mu-guha-ubutabera-abagore-n-abakobwa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)