USA: Umuturirwa wasenyutse uhitana umuntu umwe, 99 baburirwa irengero #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Joe Biden wa USA, yavuze ko biteguye gutanga ubufasha bwose mu bikorwa by'ubutabazi, ndetse no kwimura abarokotse muri iyo mpanuka.

Umuntu umwe ni we wapfuye nk'uko byavuzwe na Charles Burkett, Meya w'Umujyi wa Surfside, aho uwo muturirwa wubatse.

Nk'uko bivugwa n'abaturiye uwo muturirwa, amagorofa 12 (étages) ni yo yasenyutse ahagana saa saba n'igice z'ijoro (1 h 30) ku isaha y'aho i Miami.

Barry Cohen w'imyaka 63, ni umwe mu bari batuye muri uwo muturirwa wasenyutse uruhande rumwe, avuga ko yari ari mu bitsi byinshi, nyuma ikintu giturika nk'aho ari indege ihanutse cyangwa se inkuba ikubise, ariko ngo yumva birakomeje bimara iminota hagati ya 15-20.

Umwe mu bayobozi ba Miami-Dade witwa Sally Heyman, yabwiye CNN ko n'ubwo hari icyizere cy'uko hari abantu basanga bakiri bazima, ariko ngo kigenda kigabanuka uko amasaha agenda yicuma.

Igice cy'uwo muturirwa kireba ku Nyanja ni cyo cyasenyutse ngo bikora kuri za ‘appartements' zigera kuri 55, nk'uko Ray Jadallah, umuyobozi wungirije ushinzwe serivisi z'ubutabazi muri Miami-Dade yabibwiye abanyamakuru, avuga ko mu bantu 35 bamaze gutabararwa harimo n'abari bari mu gice cyasenyutse.

Impamvu y'isenyuka ry'uwo muturirwa ntiramenyekana nk'uko Danielle Levine Cava yabitangaje ejo tariki 24 Kamena 2021 aganira n'ikinyamakuru Miami Herald.

Hari ibikorwa byo gusana uwo muturirwa byari bimaze iminsi bikorwa cyane cyane ku gice cyo ku gisenge, ariko abayobozi batandukanye bemeje ko ntaho ibyo bikorwa byo gusana bihuriye no gusenyuka kw'iyo nyubako.

Ibikorwa byo gushakisha ababuriwe irengero bishobora kuzafata icyumweru nibura nk'uko bivugwa na Andrew Hyatt, undi muyobozi wa Surfside.

Ibinyamakuru byo muri ako gace kabereyemo impanuka, byatangaje ko uwo muturirwa ubundi wubatswe mu 1981, ukaba wari ufite za ‘appartements' zigera ku 130.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)