Uwashatse ko imodoka zimogonga ngo gahunda yo kwiyahura arayikomeje kandi azabikorera kuri Perezidansi cyangwa ku Nteko #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu cyumweru gishize ku mbuga nkoranyambaga nka Twitter hagaragaye amafoto ya Twagiramungu Eric wari uryamye mu muhanda avuga ko ashaka ko imodoka zimugonga kubera kutanyurwa n'icyemezo cy'Ubutabera bw'u Rwanda mu rubanza yaburanyemo na RSSB.

Mu kiganiro na UKWEZI TV, Twagiramungu yavuze ko yagiye mu muhanda adakina kuko yashakaga ko imodoka zimogonga ariko iyamugezeho bwa mbere yanze kumugonga igatuma n'izindi zihagarara zikamubuza kugera ku mugambi we.

Twagiramungu waryamye mu Muhanda imbere y'Urukiko rw'Ikirenga rusumba izindi mu Rwanda, avuga ko yagiye yambaye igitambaro mu maso ariko ko yumvise abantu baje bakamuterura nyuma akaza kubonamo abo mu nzego z'umutekano w'u Rwanda.

Avuga abamukuye mu muhanda bamubwiye bagomba kumujyana ariko akababwira ko ntahandi ashaka kujya atari kwa Perezida wa Repubulika, na bo bakamwizeza ko ari ho bamujyanye ariko akabyanga ngo kuko yumvaga atari ho bamujyanye.

Gusa ngo yari afite umugambi wo gusubira mu muhanda kugira ngo imodoka zimugonge kuko yumvaga arambiwe ubuzima.

Muri iki kiganiro kirekire agaruka ku cyamuteye impanuka yagiriye mu kazi aho yakoraga amasuku kuri Minisiteri y'Ingabo akaza kumanuka mu igorofa agahita agira ubumuga bw'ingingo, akavuga ko ikigo cy'Igihugu cy'Ubwishingizi (RSSB) cyanze kubahiriza icyemezo cy'urukiko cyateganyaga ko agomba kuvuzwa uburwayi bwo mu mutwe ndetse no kumuha amafaranga y'insimburamushahara ya buri kwezi.

Ngo nyuma RSSB yarajuriye ndetse ntiyakubahiriza ibyari byategetswe n'urukiko, bituma ubumuga bwe bukura bugera ku gipimo gikabije.

Yagarutse kuri byinshi muri uru rubanza rwe avugamo agahinda k'akarengane avuga ko yakorewe n'inzego z'ubutabera z'u Rwanda, akavuga ko mu gihe atacyemurirwa ibibazo ntakizamubuza kwiyambura ubuzima.

Ati 'Nsasiba kwiyahurira mu rugo ariko nziyahurira aho ubuyobozi bukorera n'amaraso yanjye n'Imana yo mu ijuru iyashyire mu rupapuro ivuge iti 'uzize ubuyobozi'.'

Akomeza agira ati 'Ntabwo nziyahurira hano mu rugo, nabikoze rimwe ariko ubu nzajya mu buyobozi, najya imbere y'Inteko Ishinga Amategeko narangiza nkareba hejuru nkavuga nti 'Mana Mana Mana u Rwada ruzabona ubutabera ryari ruzabona uburenganzira bwa muntu ryari' ubudi nijugunye mu muhanda.'

KURIKIRA IKIGANIRO CYOSE

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/Uwashatse-ko-imodoka-zimogonga-ngo-gahunda-yo-kwiyahura-arayikomeje-kandi-azabikorera-kuri-Perezidansi-cyangwa-ku-Nteko

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)