Uzi ko nawe wanesha ibiguteye ubwoba? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu buzima bwa buri munsi duhura na byinshi bidutsikamira bikatugiraho ububasha ndetse bikatugora kubyigobotora, ariko iyo Uwiteka aciye inzira aho zitari akagukoresha iby'ubutwari uherako userukana umunezero.

Abacamanza 6:11-14 haravuga ngo:Nuko marayika w'Uwiteka araza yicara munsi y'igiti cy'umwela, cyari muri Ofura kwa Yowasi w'Umwabiyezeri.Umuhungu we Gideyoni yasekuraga ingano mu muvure bengeramo vino, ngo azihishe Abamidiyani. (Marayika w'Uwiteka aramubonekera aramubwira ati'Uwiteka ari kumwe nawe wa munyambaraga we, ugira n'ubutwari.' Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati 'Genda uko izo mbaraga zawe zingana, ukize Abisirayeli amaboko y'Abamidiyani. Si jye ugutumye?'.

Abacamanza 6:15-26 Gideyoni aramusubiza ati 'Ariko Uwiteka, Abisirayeli nabakirisha iki? iwacu ko turi aboroheje mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose.' Uwiteka aramubwira ati'Ni ukuri nzabana nawe, kandi uzanesha Abamidiyani nk'unesha umuntu umwe.' Gideyoni aramusubiza ati 'Niba mpiriwe mu maso yawe, nyereka ikimenyetso kimpamiriza ko ari wowe tuvuganye'. Gideyoni arongera aravuga ati 'Ndakwinginze ntuve aha, kugeza aho ndi bugarukire nkuzaniye ituro nkarishyira imbere yawe.Marayika aramusubiza ati 'Ndaguma aha kugeza aho uri bugarukire'.

Gideyoni ajya iwe abaga umwana w'ihene, akora n'udutsima tudasembuye twa efa y'ifu. Inyama azishyira mu cyibo, umufa wazo awusuka mu rwabya, abimusangisha munsi y'igiti cy'umwela aramuhereza. Maze marayika w'Imana aramubwira ati'Enda iyi nyama n'utwo dutsima ubishyire hejuru y'iki gitare, usukeho n'umufa wazo.' Nuko abigenza atyo. Nyuma marayika w'Uwiteka atunga ipfundo ry'inkoni yari yitwaje, arikoza ku nyama n'utwo dutsima. Uwo mwanya umuriro uva mu gitare, utwika izo nyama n'utwo dutsima. Nuko marayika w'Uwiteka aramubura, ntiyongera kuboneka imbere ye. Maze Gideyoni amenya ko ari marayika w'Uwiteka aravuga ati 'Ni ishyano Mwami Imana, kuko mbonye mu maso ha marayika w'Uwiteka, turebanye'.

Nuko Uwiteka aramubwira ati 'Humura, witinya ntupfa.' Gideyoni aherako yubakira Uwiteka igicaniro aho ngaho akita Yehovashalomu, kiracyari ku musozi Ofura w'Abiyezeri na bugingo n'ubu. Nuko ijoro ry'uwo munsi Uwiteka aramubwira ati'Enda impfizi ya so ntoya, wende n'indi ya kabiri imaze imyaka irindwi, maze usandaze igicaniro so yubakiye Bali, uteme Ashera iri hafi yacyo, maze wubakire Uwiteka Imana yawe igicaniro ku kanunga kubatsweho igihome ubyitondeye, kandi wende impfizi ya kabiri uyitambeho igitambo cyoswa, ucyosheshe inkwi za Ashera uri buteme'.

Umuryango wo kwa yowasi wari woroheje kandi Gideyoni niwe wari umuhererezi. Kandi bariho batagira umucamanza muri Isirayeli baterwaga n'Abamediyani abantu batagiraga aho kuba nibo bari baramazeho imitungo y'abisirayeli babasahura imyaka yabo babaga bejeje, bagacunga bejeje bakaza kubasahura bafatanyije n'abamereki.

Nubwo babaga biteguye gutsindwa, gupfa, cyangwa gusahurwa, ariko ntabwo ibitekerezo byabo byari hamwe, kuko Gidiyoni we yarafite icyo yihariyeho. Nawe ujye ugira icyo wihariraho utandukanyeho n'abandi. Yumvaga basekuruza bavugako bafite Imana yabakuye mu butayu ikabambutsa inyanja ikabaha igihugu, none irihe? Bari bafite amaganya menshi, mu buzima bubi, nuko igihe kimwe Gideyoni yarari munsi y igiti asekura ingano mu muvure ngo abamediyani basange yarangije batazitwara,
Imana iramureba yohereza malayika.

Hari igihe kimwe uba wicaye wivugisha ariko utazi ko lmana irikumwe nawe, ugakomeza wivugisha, ariko Imana iba iri kimwe nawe nubwo uba utabizi ariko iba ihari. Nuko malayika aramwiyereka aramubwira ati 'Uraho wa munyembaraga we?' Gideyoni aramubwira ati: 'Naba umunyembaraga nte se n'Abamediyani batumereye Nabi batubujije amahoro, Kandi nkaba ndi uwo mu muryango woroheje?'Ariko malayika aramubwira ati 'Genda uko Imbaraga zawe zingana kuko Imana iri kumwe nawe'.

Ikibazo gihari ni uko twigaya, ntitwibonemo imbaraga zanesha ibyatunaniye, muritwe twifitemo ubutwari, imbaraga tutazi kandi dukwiye guhishurirwa.

Ese Kuki twigaya?

Impamvu twigaya ni uko tuba tutarahishurirwa ubutwari cyangwa imbaraga twifitemo, iteka tukumva ko:

1. Ntacyo twakwishoborera.

2. Tugahora dutekereza ko abandi aribo bashoboye.

3. Tukumvako ntacyo twakora kubibazo by'abandi.

Abisiraeli bari bifitemo imbaraga zo gutabara ariko bakabura ubajya imbere ngo agire icyo ababwira. Natwe muri twe burya hari ibyo twakora ariko nuko dutegereza ko hari uwatujya imbere. Si ko byagakwiye. Imana ibwira Gidiyoni ngo ahamagaze abantu bajya gutabara igihugu haje benshi Imana ibona ko ari benshi bazirata imbaraga zabo, nuko habonekamo abafite ubwoba Imana ibwira Gidiyoni Iti 'Bagabanye' Ubabwire uti 'Abafite ubwoba, abasize abageni n'ibindi… bisubirireyo'.

Abandi bakomeza kuba benshi, nuko Imana ibwira Gidiyoni Iti: Bamanure ubajyane ku kagezi mbagerageze' Bagerayo bananiwe bafite inyota, bamwe bafatisha amazi intoki n'intwaro zabo, abandi bajabagiza ururimi mu mazi nuko Imana ibwira Gidiyoni Iti 'Batandukanye bamwe ukwabo abandi ukwabo'.

Abajabagije indimi mu mazi basubireyo ujyane n'abo magana atatu. Bageze ku rugerero Gidiyoni akomeza kugira ubwoba nuko Imana Iramubwira iti 'Jyana n'ugutwaje inkota mwinjire mu rugerero', baramanuka bagera ku rugerero yumva barotora inzozi z'uko Abisiraheli bari buneshe nuko Gidiyoni ahita agira imbaraga nyinshi ubwoba buragenda kuko yahise yiyumvamo imbaraga nyinshi yumva ko na we yabishobora.

Nuko lmana ibwira Gidiyoni n'abasirikare be Iti 'Mufate imuri n'ibibindi ndetse n'amakondera, ubundi mugende. Byari ibintu bitangaje kurwanisha ibyo bintu. Nuko ibibindi ibategeka kubiturira hasi icyarimwe bakazunguza n'imuri ndetse bakavuza n'amakondera. Nuko ibibindi babitura hasi haza imishyitsi (imitingito) myishi, bazunguza za muri bahita banavuza amakondera nuko abamediyani bahita bihinda bararwana baramarana, buri wese atera mugenziwe inkota agira ngo ni umwanzi we, bibwira ko batewe n'Abisiraeli, Nuko Imana ineshereza Abisilayeli nguko uko urugamba rw'Imana rurwanwa.

Ijambo muri (Yeremiya 20:23) riravuga ngo ntitwakwirata ko turi beza kuko Imana yavuze ko uko tuzasa ntikurerekanwa. None se wakwirata ubuhe bwiza? Imana ifite

ibintu bitatu tugomba kwirata:

imbabazi, kutabera, no gukiranuka. Uwirata ntiyirate ubwenge, ubutunzi ndetse n'ibindi Ahubwo yirate ko lmana igira imbabazi kuko uwiyogeza atari we ushimwa keretse uwogezwa n'Umwami Imana ni we ushimwa. Turasabwa kumvira no gusenga tugahishurirwa ubutwari buturimo. Amen!

src: https://cepurhuye.org/

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Uzi-ko-nawe-wanesha-ibiguteye-ubwoba.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)