Winnie Ngamije yagizwe Umuyobozi wungirije wa ‘Rwanda Civil Aviation’ -

webrwanda
0

Akimara kubona inshingano yahawe, Ngamije abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yashimiye bikomeye Perezida wa Repubulika wamuhaye inshingano, amwizeza ko agiye gukorana ubushake n’imbaraga ze zose.

Winnie Ngamije n’ubusanzwe yari umukozi w’ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibibuga by’Indege (Rwanda Airports Company), aho yari ashinzwe ibijyanye n’itumanaho ry’abatwaye indege n’abashinzwe iminara ku kibuga ‘Communication Navigation Surveillance’ (CNS).

Uyu mubyeyi wahawe inshingano, yize mu yahoze ari KIST ibijyanye n’ikoranabuhanga, aho yavanye impamyabushobozi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye na ‘Computer Engeneering and Information Technology’. Ayo masomo yayarangije mu 2010.

Mu 2015, Winnie Ngamije yabonye impamyabumenyi mu bijyanye na ‘Software Security’ yakuye muri Coursera.

Mu 2010 nibwo Winnie Ngamije yatangiye kwimenyereza umwuga muri MTN Rwanda, ikigo yaje no guhabwamo akazi mbere yo kwerekeza muri ‘Rwanda Civil Aviation Authority.

Winnie Ngamije kandi ni umwe mu batangije umushinga witwa ‘Refugee Girl needs you’. Ni umushinga ufasha abana b’abakobwa bari mu buhungiro, bakabahuza n’abandi bakobwa biteje imbere mu rwego rwo kubereka ko imbere habo ari heza.

Winnie Ngamije asanzwe ari inzobere mu bya 'Computer Engeneering and Information Technology'
Ubu Winnie Ngamije ni umubyeyi w'abana babiri



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)