World Vision imaze guha amazi meza abaturage ibihumbi 500 mu myaka ibiri n'igice #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ubuyobozi bwa World Vision bwashyikirije Intara y
Ubuyobozi bwa World Vision bwashyikirije Intara y'Iburengerazuba amazi yubatswe mu Karere ka Karongi

Ubuyobozi bwa World Vision bubitangaje mu gihe tariki ya 22 Kamena 2021 bwashyikirije Uturere tw'Intara y'Iburengerazuba imishinga yahakoreye.

Ni imishinga ijyanye n'ibikorwa remezo birimo gushyikiriza amazi meza abaturage, kubashyikiriza amashuri n'amavuriro ubukarabiro bufasha abaturage kwirinda icyorezo cya Covid-19, ibigo nderabuzima byubatswe, ubwiherero bwubakiwe abaturage, ibyumba by'amashuri byubatswe, inganda zitunganya umusaruro w'abaturage hamwe no gufasha abaturage kwivana mu bukene.

Musoni Edouard, umuyobozi muri World Vision, avuga ko ibikorwa bashyira mu bikorwa biri mu mihigo basinyanye na Leta y'u Rwanda muri 2018 birimo kugeza amazi meza ku baturage bagera kuri miliyoni imwe none bakaba bamaze kuyageza ku bihumbi 500.

Agira ati “Amazi meza ni kimwe mu bifasha abaturage kugira ubuzima bwiza, kuko bifasha abana kugira isuku. Mu masezerano twasinyanye n'ubuyobozi bwa Leta y'u Rwanda ni uko mu myaka itanu tugomba kuba twagejeje ku baturage bagera kuri miliyoni amazi, kandi mu myaka ibiri n'igice ibihumbi 500 bamaze kuyabona.”

Musoni akomeza avuga ko bashyize imbere ibikorwa biteza imbere uburenganzira bw'umwana. Ni byo yasobanuye ati “World Vision ishyize imbere kubaka isi ifasha umwana kugira ubuzima bwiza, kandi dukora kugira ngo tugere ku byo abafatanyabikorwa bacu bifuza, cyane cyane abana batishoboye bashobore kubona ubuzima bwiza, uburezi bw'ibanze, kubona amazi meza, guhabwa serivisi z'ubuzima no kubona indyo yuzuye.”

World Vision igaragaza bimwe mu byumba by
World Vision igaragaza bimwe mu byumba by'amashuri yubatse mu rwego rwo kugabanya ubucucike

Bimwe mu bikorwa World Vision yashyikirije ubuyobozi harimo umuyoboro w'amazi uzafasha abaturage 16,508 kubona amazi meza mu Murenge wa Mubuga mu Karere ka Karongi, akazafasha abaturage guhangana n'icyorezo cya Covid-19.

Musoni ashimira cyane abaturage ko bakomeje guhindura imyumvire yabo no kuba hari abari gukorana umurava ngo batere imbere, abizeza ko ubufatanye buzakomeza kugira ngo iyi gahunda ishinge imizi hose mu gihugu.

Agira ati “Icyo tubashimira ni uko mugaragaza ubushake bwo kwiteza imbere. Natwe nka World Vision twifuza ko muzamuka muva mu cyiciro cya mbere mujya ahandi, turifuza gukomeza kubahugura mu byiciro byose ndetse n'utundi Turere tukagerwaho n'iyi gahunda.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Intara y'Iburengerazuba, Madamu Uwambajemariya Florence avuga ko ubuyobozi bwa World Vision mu Rwanda ari bamwe mu bafatanyabikorwa bakomeye muri gahunda zitandukanye Uturere tw'Intara dukunda kugira mu kwita ku baturage.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)