Yahuzwe abagabo nyuma y’imyaka 15 mu buraya yanduriyemo Virusi itera SIDA -

webrwanda
0

Uyu mubyeyi yasabye abakiri muri iyi ngeso kuzibukira bakayivamo kuko nta keza kayo.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugore yavuze ko yatangiye uburaya akiri muto. Yageze mu Mujyi wa Kigali atangira akora akazi ko mu rugo nyuma y’uko ababyeyi be bose bari bamaze gupfa.

Yaje kumenyana n’abakobwa bakoraga uburaya i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge baramushuka babumushoramo gutyo.

Yatangiye kujya ku maseta atandukanye hirya no hino muri Kigali ashakisha abagabo ariko inshuro nyinshi yahuraga n’ibibazo.

Mu buraya yabyariyemo abana bane ndetse aza no kwanduriramo virusi itera SIDA n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ati “Uburaya njye ntabwo bwampiriye pe kuko nabunywereyemo urumogi n’inzoga, abagabo bakajya bansambanya rimwe na rimwe ntibanyishyure bakanyambura ahubwo bakanankubita.”

Yakomeje agira ati “Baranyamburaga ku buryo mu ijoro rimwe naryamanaga n’abagabo bane ugasanga hari umpaye amafaranga 500 cyangwa 1000 rimwe na rimwe bakanyambura. Icyambabaje ni uko hari igihe banteye imitezi nanirwa kugenda nyuma ngiye kwipimisha nsanga baranyanduje Sida.”

Amaze kumenya ko yanduye SIDA, yatangiye gutekereza uburyo yava mu buraya kugira ngo arusheho kugira ubuzima bwiza kuko ni zo nama yahawe n’abaganga.

Biragoye kureka ibintu wari usanzwe ukora imyaka 15 ishize. Uyu mubyeyi yagize amahirwe ahura n’umushinga Purpose Rwanda ufasha urubyiruko rukoresha ibiyobyabwenge n’ururi mu buraya kubivamo.

Uwo mushinga ni wo umwishyurira inzu n’amashuri y’abana gusa avuga ko abonye ubufasha akabona igishoro yajya mu bucuruzi, agasezerera gufashwa.

Uyu mugore kandi uvuga ko yaryamanye n’abagabo barenze 200 mu myaka 15 yamaze mu buraya, avuga ko ubu yahuzwe abagabo kuko atifuza kwanduza abandi cyangwa se ngo bimugireho ingaruka zirimo kugabanuka kw’abasirikare b’umubiri.

Yashishikarije abandi bakiri mu buraya kubuvamo kuko nta nyungu yabwo uretse kwikururira ibibazo nk’ibyo yahuriyemo nabyo.

Yavuze ko mu myaka 15 yamaze mu buraya nta cyiza yabubonyemo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)