Abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM baburiwe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imashini za EBM zatangiye gukoreshwa mu 2013 nk’uburyo bwaje busimbura ubwo gutanga inyemezabuguzi yandikwaga n’intoki, kuko butari bwizewe ndetse bikaba bigoye kubara umusoro ku nyungu.

Izi mashini zunganiwe n’ubundi buryo bwashyizweho muri Mata 2018 ubwo RRA yatangizaga uburyo bushya bw’ikoranabuhanga buzajya bukoreshwa n’abacuruzi mu gutanga inyemezabuguzi (EBM Version 2).

Ni porogaramu ishyirwa muri mudasobwa y’umucuruzi, akabasha kwandikamo ibyo yacuruje, ndetse ayo makuru RRA igahita iyabona mu bubiko bwayo. Yunganira imashini zakoreshwaga ku ikubitiro mu gutanga izi nyemezabuguzi.

Ibi byose byashyizweho kugira ngo abacuruzi boroherezwe kugendana n’ikoranabuhanga ndetse kumenya umusoro nyawo umucuruzi akwiye gutanga bibashe kumenyekana neza.

Nubwo byaje ari igisubizo hari abacuruzi batabyumvise aho usanga hari abadatanga inyemezabuguzi ba EBM n’uyitanze akaba yatanga idahuye n’ibyo umukiliya yaguze.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na RRA, yavuze ko abacuruzi badatanga inyemezabuguzi ya EBM bagiye kujya hababwa ibihano by’uwakoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iki cyaha gihanwa n’ingingo za 81-87 z’itegeko No 026/2019, rigena uburyo bw’isoreshwa mu Rwanda ziteganya icyaha cyo kudatanga inyemezabuguzi yakozwe na EBM ndetse no kunyereza umusoro.

Uwamaze guhamwa na cyo ahabwa ibihano birimo gukubirwa umusoro wanyerejwe cyangwa wari ugiye kunyerezwa inshuro 20 ndetse n’igifungo kiri hagati y’imyaka ibiri n’itanu.

RRA yaburiye abacuruzi bose ko abadatanga inyemezabuguzi ya EBM bagiye kujya bahabwa ibihano nk'abanyereje umutungo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)