Ibi RRA yabitangaje mu gihe abagore n’abakobwa bakomeje kwinubira igiciro gihanitse cy’ibi bikoresho muri ibi bihe by’icyorezo cya Covid-19.
Mu itangazo yashyize ahagaragara, RRA yongeye kwihaniza abacuruzi bari kuba intandaro y’itumbagira ry’ibiciro binyuze mu kwishyuza imisoro kandi ibi bikoresho byarasonewe mu rwego rwo kwirinda ko byahenda.
Rigira riti “Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kimaze kubona ko hari abacuruzi bagica umusoro ku nyongeragaciro ku bikoresho by’isuku by’abagore n’abakobwa (sanitary Pads) bigatuma bihenda kandi waravanyweho kugira ngo bihenduke.”
Iryo tangazo risaba abacuruzi kumenya ko ibyo bikoresho byakuriweho umusore mu rwego rwo gufasha abagore n’abakobwa babikenera mu buzima bwa buri munsi.
Rikomeza riti “RRA yongeye kwibutsa abacuruzi bose ko ibyo bicuruzwa bisonewe umusoro ku nyongeragaciro bityo uca uwo musoro ategetswe kutazongera kuwuca kugira ngo amategeko yubahirizwe.”
Abaguzi na bo bakanguriwe kuba maso bagakangukira kureba niba fagitire bahawe nta musoro baciwe no kwibuka gutanga amakuru mu gihe bahuye na byo.
RRA yagize iti “Abaguzi na bo barakangurirwa kujya bareba neza kuri fagitire ya EBM bahawe niba nta musoro wa TVA baciwe binyuranyije n’amategeko no kubimenyesha inzego zishinzwe ibiciro ku masoko.”
Abacuruzi binjiza ibikoresho by’isuku byifashishwa n’abagore n’abakobwa basabwe ko mu gihe babyinjiza mu gihugu bazajya bibuka kubyandikisha mu ikoranabuhanga rya EBM bakoresha A-EX bishatse kugaragaza ko bisonewe kwishyura uwo musoro.
Mu mpera za 2019 ni bwo ibikoreshwo by’isuku bikoreshwa n’igitsina gore byasonewe gutanga umusoro hagamijwe kumanura ibiciro byabyo byari biri gutumbagira ariko kugeza ubu usanga hari aho bigihanitse kandi ku buryo buteye impungenge.