Abagabo benshi bakomeje kwiruka inyuma y'uyu wahoze ari umugabo agahinduka umugore bitunguranye. – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abagabo batari bake bakomeje kwirukanka inyuma y'uyu mugore wahoze ari Umugabo nyuma akaza guhinduka ,aba umugore.

Uwahoze witwa Martin Hughes wamenyekanye cyane nka Ohematin ukomoka mu gihugu cya Ghana, ubu yamaze kwandika amateka akomeye. Uyu aganira n'umunyamakuru muri Ghana yavuze ko kuva afite imyaka 7 yatangiye kwiyumvamo ko yari umukobwa byanze bikunze nubwo yari afite igitsina gabo. Ibyiyumviro bye rero ngo byatumaga bimugora gukina n'abahungu bagenzi be ndetse akumva yahora akina n'abakobwa ndetse agakina imikino ya gikobwa (cyabakobwa).

Uyu Ohematin ngo no mu gukura kwe byaramugoye cyane ariko noneho biza gukomera ageze mu mashuri yisumbuye kuko bamwohereje mu kigo cy'abahungu gusa, nyamara uyu yiyumvaga nk'abakobwa. Uyu ngo yumvaga afite ipfunwe ndetse akiyumvisha ko nagera ku ishuri abahungu bazajya bamutereta mbese yumvaga ari umukobwa.

Uyu avuga ko umubiri afite uyu munsi wa gikobwa atigeze ajya mu baganga ngo bamubage bamukureho ibice by'umubiri ahubwo we ngo yabyikoreye ku giti cye atereka amabere kuva akiri muto, ndetse kubw'amahirwe n'ikibuno kirakura cyane kuko ngo yari afite imisemburo ya gikobwa ndetse by'akarusho akaba yaragiraga na nyina ufite ikibuno kinini cyane.



Source : https://yegob.rw/abagabo-benshi-bakomeje-kwiruka-inyuma-yuyu-wahoze-ari-umugabo-agahinduka-umugore-bitunguranye/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)