Abagore barasaba amabanki gutanga inguzanyo ku bikoresho by'ikoranabuhanga #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Ugirumurera avuga ko telefone zigezweho zikoresha ikoranabuhanga zihagazeho ku isoko ku buryo atari buri mugore wapfa kuyigongondera
Ugirumurera avuga ko telefone zigezweho zikoresha ikoranabuhanga zihagazeho ku isoko ku buryo atari buri mugore wapfa kuyigongondera

Abagore bakoresha ikoranbuhanga bavuga ko ukurikije ibyiciro by'ubushobozi bwabo bikigoye benshi kwibonera ubushobozi bwo kugura ibikoresho bijyanye n'igihe, bigatuma hari abakomeza gusigara inyuma ugereranyije n'abagabo.

Abagore bafite ubushobozi buke mu kwigondera ikoranabuhanga rigezweho harimo nk'abacuruzi baciriritse bavuga ko kubona terefone zigezweho bisaba ubushobozi burenze igishoro bakoresha, bikaba bibangamiye abagore benshi bakora ubucuruzi buciriritse kubona uko bakoresha imbuga nkoranyambaga mu kugaragaza ibyo bakora no gutumanaho n'abakiriya ku buryo bw'ikoranabuhanga.

Josiane Ugirumurera, umucuruzi w'imbuto mu Mujyi wa Kigali, avuga ko muri iki gihe cy'icyorezo cya Covid-19 ikoranabuhanga rya telefone ryamufashije kugemurira imbuto abakiriya hirya no hino, aho avugana na bo ku ikoranabuhanga rya (WhatsApp) akaboherereza imbuto mu ngo na bo bakamwishyura kuri telefone.

Avuga ko n'ubwo we abigeraho bitoroheye abagore benshi bacuruzanya na we, kuko usanga abenshi nta bushobozi bafite bwo kugura izo telefone zigezweho.

Agira ati “Ikoranabuhanga riramfasha mu kazi ariko usanga nk'uburyo bwo kwishyura ikorabuhanga bitoroshye, usanga kandi telefone zihenze kuko izishoboye gukoresha ikoranabuhanga imwe itaca munsi y'amafaranga ibihumbi 100frw. Telefone ziramutse ziguze makeya abazikoresha bakwiyongera bityo abagore benshi bakagera ku ikoranabuhanga”.

Ibikoresho by'ikoranabuhanga binahenda abakora umwuga w'itangazamakuru

Peace Hilary Tumwesigyire ukora umwuga w'itangazamakuru, na we agaragaza ko ikoranabuhanga ryamufashije cyane kubona amakuru ageza ku bakurikira igitangazamakuru cye, kandi ko ikoranabuhanga ryatinyuye abagore bagenda batinyuka gufungura ibitangazamakuru kandi baratangiye bakorera abagabo.

Ahamya ko ikoranabuhanga rikenewe cyane ku bagore, ariko ubushobozi bwabo bukiri buke kandi ibikoresho bikenewe bihenze, ibyo bikaba bimwe mu bibangamiye abagore bakoresha ikoranabuhanga.

Agira ati “Nk'amakamera dukoresha usanga agura amafaranga menshi ku buryo bitoroshye ngo tubone ibikoresho bijyanye n'igihe bishobora gutuma dukora ibiganiro imbonankubone (live streaming)”, ibyo ni imbogamizi ikumira abagore benshi mu rugendo rw'ikoranabuhanga”.

Abagore bakoresha ikoranabuhanga bagaragaza ko ibijyanye n'umubare w'abagana amashuri y'ikoranabuhanga bakiri bake kubera imyumvire y'igihe kirekire ikumira abakobwa mu ikoranabuhanga mu mashuri.

Umukunzi Sandrine ushinzwe ubuyobozi mu muryango uharabnira iterambere n'uburenganzira bw'umwana, urubyiruko n'umugore (SGO), avuga ko bakora ubukangurambaga bugamije gutuma umugore abona amahirwe ku ikoranabuhanga kugira ngo yiteze imbere.

Avuga ko bumwe mu buryo bumva bwafasha abagore ari uko abashoramari n'abikorera bakumva ko umugore abakeneye ngo ibikorwa byabo bitere imbere, kandi umugore afite ibyamukomokaho biteza imbere igihugu, igihe bahawe amahirwe aho gusigazwa inyuma.

Agira ati “Turifuza ko amabanki yashyiraho uburyo bwo gutanga inguzanyo y'bikoresho by'ikoranabuhanga ku bagore nk'uko bigenda ku bindi bikoresho nk'inzu n'imodoka bitangirwa inguzanyo”.

Tumwesigyire Peace avuga ko ibikoresho by
Tumwesigyire Peace avuga ko ibikoresho by'ikoranabuhanga mu bagore bakora itangazamakuru bihenze

Ni igitekerezo ahuriyeho na Sylvie Nsanga, umwe mu bagore baharanira iterambere n'uburenganzira bw'abagore aho agaragaza ko abashoramari n'abikorera bafite ibikorwa by'ikoranabuhanga bakwiye kuzirikana ko hari amahirwe ahari ku bagore mu kwiteza imbere.

Agira ati “Ishoramari mu ikoranabuhanga ku bagore ritanga amahirwe y'umurimo kandi winjiza igihe bene abo bakwinjiza abagore mu bikorwa byabo by'ikoranabuhanga, amabanki akabaha inguzanyo, abakora ubucuruzi bugari bakabakopa ibikoresho by'ikoranabuhanga, baba baguye ibikorwa byabo kandi umugore yageze ku ikoranabuhanga.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)