Muri iki cyumweru abahanzi icyenda ba Bongofleva bazahabwa igihembo cyo guca amateka yo kugira abantu benshi bumvise ibihangano byabo binyuze muri 'Boomplay'. Ibihembo bizwi cyane bya 'Boomplay Plaques' bitangwa rimwe mu mwaka kugira ngo hamenyekane imbaraga z'abahanzi bakora neza kuri Boomplay App.
Harmonize, Diamond na Alikiba ku isonga mu bahanzi bumvwa cyane kuri Boomplay Tanzania
Umuyobozi mukuru wa Boomplay Tanzania, Natasha Stambuli avuga ko muzika ya Tanzania yatumbagiye kandi n'abakunzi b'umuziki bakabashyigikira. Yatangaje ko abahanzi 9 bazahembwa, indirimbo zabo zumviswe cyane binyuze kuri Boomplay. Mu bazahembwa harimo Diamond Platnumz ku isonga, Alikiba, Harmonize, Rayvanny, Nandy, Mbosso, Zuchu, Aslay na Darassa. Aba ni bamwe mu bahanzi bakomeje guca amateka binyuze muri Boomplay.
Natasha Stambuli yongeyeho ko ibipimo bikoreshwa mu gutoranya abahanzi birimo ingano y'amajwi z'abumvise indirimbo (Streams), alubumu n'amajwi ashingiye ku ndirimbo z'umuhanzi muri rusange. Imibare y'abatsinze yafashwe kuva mu Ugushyingo 2020 kugeza Gicurasi 2021. Mu nkuru zitandukanye za Tanzania zirimo iya Bongo5, ntabwo bagaragaje uburyo aba bahanzi barutana mu kumvwa cyane.