Abakinnyi 2 bakomeye muri APR batangiye gucuruza imyenda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bakinnyi bamaze iminsi bashyira amwe mu mafoto ku mbuga nkoranyambaga zabo, agaragaza imyenda igezweho ya Siporo, babanje guca amarenga ubw'ubu bucuruzi.

Muri iki cyumweru, Mutsinzi Ange Jimmy yari yashyize kuri Instagram ye ifoto ikoze imugaragaza we na Nshuti Innocent bambaye imyambaro ya siporo bigaragara ko bariho bayamamaza.

Iyi foto yari iherekejwe n'ubutumwa bugira buti 'Nk'aba-Sportif tuje gushishikariza abantu gukora sport basa neza mu myambaro yakorewe Iwacu.'

Nshuti Innocent na we yari yashyize kuri Instagram ye iyi foto na we iherekejwe n'ubutumwa nka buriya bwifashishijwe na mugenzi we Mutsinzi Ange.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, aba basore basa nk'aberuye buriya bucuruzi bwabo, bashyize kuri konti zabo za Instagram, video bariho bamamaza buriya bucuruzi bwabo bw'imyenda ya siporo ikorerwa mu Rwanda.

Aya mashusho abagaragaza banagira icyo babwira ababakurikira, babibutsa ko ari ingenzi gukora siporo mu rwego rwo gufata neza umubiri.

Bagera aho bavuga ko bifuje gukora imyenda ya Siporo mu rwego rwo gufasha abaturarwanda gukora siporo bambaye neza.

Aba basore bakora ubu bucuruzi babinyujije muri kompanyi bise Iwacu, bavuga ko bifuje gukora iyi myenda mu rwego rwo gukomeza gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda.

Mutsinzi Ange na Nshuti Innocent kandi bombi basanzwe ari abakinnyi b'ikipe y'Igihugu Amavubi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imikino/article/Abakinnyi-2-bakomeye-muri-APR-batangiye-gucuruza-imyenda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)