Aba babaji bakorera muri iyi Koperative bavuga ko ubuyobozi bubishyuza amafaranga ku rubaho bataragurisha kandi rushobora kwangirika ntirugurwe, cyangwa igikoresho cyakorewe muri ako gakiriro nyamara nta handi biba bityo ko biri mu bibateza igihombo.
Abanyamuryango basobanura ko amafaranga atangwa ku rubaho aterwa n’ubwoko bwarwo, aho urubaho rw’inturusu barutangira 50 Frw, ribuyu 250 Frw naho izindi zisanzwe zikishyurirwa 25 Frw akajya muri Koperative kandi akishyurwa mbere yo gucuruza.
Gashayija Justin wigeze kuba Umuyobozi w’iyi Koperative, yabwiye IGIHE ko muri iyi koperative harimo amakosa menshi atuma ububaji budatera imbere.
Yagize ati “Ikibazo cyabaye ni abantu bazanye ibwirizwa ry’iko buri munyamuryango yajya atanga amafaranga ku rubaho, babifashwamo n’abayobozi bo muri Leta cyane mu makoperative, mbabwira ko ari bibi kuko iyo abanyamuryango bafite umwenda ugomba kwishyurwa buri munyamuryango atanga amafaranga angana n’ay’undi. Nongeye mbabwira ko ayo mafaranga ari menshi kuruta ayo abanyamuryango bunguka bityo ko bazahomba.”
Undi munyamuryango utifuje ko imyirondoro ye itangazwa yavuze ko uretse ayo mafaranga bakwa ku rubaho rwageze mu Gakiriro, ibarizo ryabo Koperative iritwara kandi ntibamenye aho amafaranga arengera, bityo bakabona ari ugukandamiza umurimo w’ububaji muri aka gakiriro.
Hari n’uwavuze ko ugerageje kuvuga ikibazo gihari ahita afungirwa, bityo ko bahisemo kwinumira ariko bagasaba ko hagira igikorwa kugira ngo Koperative yabo ikomeze gutera imbere.
Umuyobozi wa Komisiyo Ishinzwe Imyitwarire muri Adarwa, yabwiye IGIHE ko ayo mafaranga asanzwe atangwa n’abanyamuryango kandi ko buri wese ukorera ku butaka bw’iyo Koperative agomba kuyatanga, ndetse ko ntawe ukwiye gusuzugura amabwiriza yashyizweho n’inteko rusange kuko yabihanirwa.
Ati “Niba hari aho mwabonye hafunze ubwo ni abafite amakosa y’ibyo batujuje kandi bagombaga kuzuza.”
Umuyobozi wa Koperative Adarwa, Cyatwa Ngarambe, na we yavuze ko amafaranga yashyizweho mu rwego rwo kwishyura umwenda bari babereyemo banki kuko inyubako ya Koperative yendaga kujyanwa muri cyamunara.
Ati “Icyo cyemezo cyafashwe kubera impamvu imwe iremereye, Adarwa yari ifite umwenda wa BRD yafashe yubaka, rero yafashe icyemezo cyo gushyiraho umusanzu ku rubaho rugurishirizwa muri Adarwa, no ku gikoresho cyahakorewe. Indi mpamvu yumvikana ni uko hari imirimo Adarwa ikora, ….ifite abakozi kandi ibyo byose bigomba guturuka ku buzima bwayo bwa buri munsi.”
BRD yatanze inguzanyo ingana na 70% by’amafaranga yubatse inyubako ya Koperative ADARWA iherereye ku Gisozi ahazwi ku izina ryo mu Gakiriro.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bwa Koperative Adarwa igaragaza ko ifite abanyamuryango 157, gusa mu gakiriro ka Gisozi aho iyi koperative ikorera hakorera abantu basaga 500 ku munsi bahashakira amaramuko.