Abakozi by’Ibitaro bya Ruhengeri banenze bagenzi babo bakoze Jenoside - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, hubahirizwa ingamba zo kwirinda Covid-19, abakozi b’Ibitaro bya Ruhengeri, bunamiye abasaga 800 bashyinguye mu Rwibutso rwa Muhoza biciwe ku cyahoze ari Urukiko rw’Iremezo rwa Ruhengeri bashyira indabo aho baruhukiye ndetse banifatanya n’abarokotse batishoboye baboroza inka.

Bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, basabye abaganga kwita ku babagana babungabunga amagara yabo, batabanje kubavangura nk’uko byaranze bagenzi babo bakoze Jenoside.

Umuyobozi wungirije w’Umuryango w’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi Ibuka mu Karere ka Musanze, Mukanoheli Josée, yavuze ko ibikorwa byo kwibuka abazize Jenoside bibatera imbaraga zo kwiyubaka n’icyizere cyo kubaho ariko anenga abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi bataye indangagaciro zabo bagakora Jenoside aho kurengera ubuzima bwabo.

Yagize ati "Birababaje kuba hari abaganga bijanditse muri Jenoside bakica abantu aho kubarengera nk’uko biri mu ndangagaciro baba bararahiriye n’izo batozwa, ibi byatesheje agaciro ikiremwamuntu ku rwego utabyiyumvisha. Ubu turishimye kubera ubuyobozi bwiza dufite bwatugaruriye icyizere n’Ibitaro bya Ruhengeri ku bushake n’uruhare basigaye bagira ngo natwe twongere kubaho neza. Turabasaba ko hakubakwa ikimenyetso cy’Urwibutso ku Bitaro kandi hari icyizere ko bazabikora dufatanye kubungabunga amateka y’ibyahabereye."

Ngabonziza Louis na we warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, yagize ati " Ni ibintu bigoye kubyumva ukuntu aha twari duteze amakiriro ari ho abacu baguye kandi abaganga na bo bakabigiramo uruhare bakica. Turasaba Ibitaro bya Ruhengeri ko byashyiraho uburyo bwihariye bwo kubungabunga amateka y’ibyabereye hano."

Nibagwire Domitille ni umukecuru uri mu kigero 70 washyikirijwe inka, avuga ko kubona amata byamugoraga cyane, ariko akaba yishimira ko agiye gusazira ku nkongoro, ndetse icyizere cyo kubaho yari afite kikaba cyiyongereye.

Umuyobozi w’Ibitaro Bikuru bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert, asaba abaganga kurangwa n’umutima wa kimuntu urangwa no kwita ku barwayi batavanguye kuko ari bwo bazabasha guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yagize ati "Ni ibintu bibabaje kumva ko umuganga wabonaga umurwayi amugana amutezeho gukira ari we wamwicaga, ibyaranze bagenzi bacu muri Jenoside biteye agahinda. Uyu munsi ubutumwa tubaha ni ukurangwa n’umutima wa kimuntu, bakavura abarwayi nta kubatandukanya, bakumva ko bigomba kujya mu nshingano zabo birinda amacakuburi agamije kuvutsa ubuzima abantu kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo."

Uyu muyobozi akomeza avuga ko icyifuzo cy’abarokotse Jenoside bifuza ko ku Bitaro hashyirwa ikimenyetso cy’Urwibutso, biri muri gahunda bafite, ariko bizajyana n’uko ibikorwa byo kubaka Ibitaro bizashyirwa mu bikorwa kuko nibitangira kubakwa bizabafasha kugena aho icyo kimenyetso cy’Urwibutso kizashyirwa kandi ko biri mu nshingano zabo.

Muri iki gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27, Ibitaro bya Ruhengeri byaremeye abarokotse biboroza inka ebyiri zihaka.

Abakozi b'Ibitaro bya Ruhengeri mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 27
Ibitaro bya Ruhengeri byoroje imiryango y'abarokotse Jenoside



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)