Abana bafungiye i Nyagatare basoje ikizamini cya Leta bavuze ko cyaboroheye bizeye gutsinda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bana 23 bari mu batangiranye ibizamini bya Leta n'abandi bose bo mu gihugu hose kuri uyu wa Mbere tariki 12 Nyakanga 2021.

Bariya bana bakoreye ibizamini byabo mu Rwunge rw'Amashuri rwa Nyagatare, uyu munsi basubiye aho bafungiye muri gereza y'abana ya Nyagatare.

Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Imfungwa n'Abagororwa, ruratangaza ko bariya bana bavuga ko 'nta kidasanzwe basanze mu bibazo babajijwe, bashimira RCS kuba yarabateguye neza.'

Umwaka ushize ubwo abandi bana bari bafungiye muri Gereza ya Nyagatare, 18 bari bakoz ikizamini cya Leta ndetse bakaza gustinda neza, bahawe imbabazi na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Muri bariya 18, barimo 12 bari bakoze ikizamini gisoza amashuri abanza, na batandatu bakoze igisoza icyiciro rusange bose batsinze ibizamini bya leta kandi neza.

Uku gufasha abana gukomeza gukurikirana amasomo, ni imwe muri politiki zishimwa n'imiryango mpuzamahanga y'Uburenganzira bwa muntu ishimira Leta y'u Rwanda kuba yita kuri bariya bantu.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abana-bafungiye-i-Nyagatare-basoje-ikizamini-cya-Leta-bavuze-ko-cyaboroheye-bizeye-gutsinda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)