Abibye Imana barimo abantu barindwi b’i Kigali, n’undi umwe wo mu Karere ka Kamonyi, Nyamagabe, Karongi, Rubavu na Nyaruguru.
Mu bipimo 7.944 byafashwe, abantu 898 basanganywe icyorezo cya Covid-19, bituma umubare w’abamaze kukirwara ugera kuri 41.696. Muri rusange ibipimo bimaze gufatwa mu Rwanda ni 1.665.857.
Abakize ni abantu 334, batumye umubare w’abantu bamaze gukira ugera ku bantu 27.606, mu gihe abakirwaye ari 13.625 barimo 47 barembye.
Umujyi wa Kigali niwo wagaragayemo abantu benshi banduye iki cyorezo, bagera ku bantu 424, ukurikiwe na Gicumbi yari ifite abantu 82, Kamonyi ikagira abantu 49, Burera n’abantu 43 mu gihe Rusizi yari ifite abantu 31.
Abantu 111 bahawe doze ya kabiri y’urukingo rwa AstraZeneca, bituma abamaze kuyihabwa aria bantu 251.461.
Abantu bari kwicwa n inzara na stress mukabeshyera Corona, Imana ibababarire mw izina rya Yesu
ReplyDelete